AFC/M23 Yatwitse Imbunda Nini y’Ingabo z’u Burundi Yarimo Irasa mu Kibaya cya Rusizi
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatwitse imbunda nini y’Ingabo z’u Burundi (FDNB), ya koreshwa mu kurasa ibisasu mu bice bitandukanye byo mu kibaya cya Rusizi birimo Kamanyola, Katogota na Luvungi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka ahabereye icyo gikorwa yemeza ko iyo mbunda yarasiwe mu gace ka Rugombo, mu ntara ya Cibitoke mu Burundi, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki ya 05/12/2025, ubwo AFC/M23 yagabaga igitero cyihariye kigamije kuyangiza no kuyibuza gukomeza kurasa.
Bivugwa ko ibisasu bibiri bikomeye byarashwe kuri iyo mbunda, bigahita biyitwika burundu, bihagarika ibikorwa byayo byo kurasa mu duce AFC/M23 imaze igihe ihanganiyemo n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDNB, Wazalendo na FDLR.
Iyo mbunda yari imaze iminsi ikoreshwa mu kurasa ibisasu bivuye ku butaka bw’u Burundi bigahitana abasivili benshi mu duce twa Kamanyola na Luvungi, aho hari ibimenyetso bigaragaza kwangirika kw’ibitaro, amashuri, n’inzu z’abaturage.
Mu mashusho yasakajwe hagaragaramo iyo mbunda iri gushya, umuriro n’umwotsi mwinshi byijujuta mu kirere, nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’icyo gitero.
Iki gikorwa gishobora kongera igitutu ku ngabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo, ndetse kikaba giteye impungenge ku mutekano w’akarere, mu gihe imirwano ikomeje gukara mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.





