AFC/M23 Yavuze Icyo Igiye Gukora Ku Ngabo z’u Burundi Ziri muri Kivu y’Epfo
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ritazihanganira na busa ibikorwa ryashinje ingabo z’u Burundi biri kuvutsa abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutekano, ibiribwa n’uburenganzira bwo kubaho mu buryo buboneye.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yabwiye itangazamakuru ko iri huriro riri mu rugamba rwo “kurengera ubuzima n’inyungu z’Abanye-Congo,” kandi ko igihugu cyangwa ingabo zose zivanze mu bibazo byo mu gihugu bazazifata nk’umwanzi w’amahoro. Ati: “Nta na kimwe tuzihanganira.”
Mbonimpa yavuze ko AFC/M23 itazemera ko hari igihugu cyivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cyabo, cyane cyane igihe ibyo bikorwa bivutsa abaturage ibiribwa cyangwa bikagira uruhare mu bitero ku basivili.
Yagize ati:
“Turi gushaka umuti w’ibibazo by’Abanye-Congo. Umuntu wese cyangwa igihugu cyose cyivanga muri ibyo bibazo kiba kibangamiye amahoro, kandi ibyo ntabwo twabyemera.”
AFC/M23 ivuga ko ingabo z’u Burundi zifite uruhare mu bitero byakorewe mu Nturo no muri Ngungu muri teritware ya Masisi, ndetse ko zikomeje guhohotera abaturage, by’umwihariko abo mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, aho zafunze inzira zose zerekezaga ku masoko abaturage bajyagamo guhahira.
AFC/M23 ivuga ko kuva ubu, ingabo z’u Burundi zizafatwa nk’umwanzi mu buryo bumwe n’ingabo za RDC mu gihe zizakomeza gushyira imbere intambara.
Mbonimpa ati:
“Mukwiye kuba mubizi ko turi mu ntambara na Leta y’u Burundi. Niba baje imbere badutera, tuzabafata kimwe n’ingabo za Congo.”
Ingabo z’u Burundi zimaze igihe zikorera muri RDC hashingiwe ku masezerano yo mu 2022, yavuguruwe muri 2023, yavugaga ko zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’i gihugu cyabo
Ariko kuva tariki 16/10/2025, izi ngabo zatangiye gufunga inzira zihuza Minembwe n’amasoko y’ibicuruzwa, bigaragara ko byateje ibura ry’ibiribwa n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro.
Umufuka w’isukari: $180 → $600Umunyu: $25 → $250
Umuceri: $50 → $250
Agakarito k’isabune: $18 → $50
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa “bibangamiye uburenganzira bw’ingenzi bw’abaturage,” kandi ko igihe bizakomeza, bazabyitwaramo nk’ibikorwa by’intambara.
Isura y’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC irushaho kuzonga
Ibi birego bishya byiyongera ku bindi birego bimaze igihe bijya ku ngabo z’u Burundi, mu gihe imitwe myinshi yitwaje intwaro muri Kivu y’Epfo ikomeje kurwana ku buryo abaturage ari bo babigenderamo.
AFC/M23 ivuga ko ishyaka ryayo ari ugukomeza “kurengera abaturage,” mu gihe ubushyamirane bwo mu karere bukomeje gukinga mu nkokora amahoro n’umutekano.






