AFC/M23 Yeruriye Amerika: “Ntidushaka Kongera Kwemera Ibyabaye i Uvira”
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ritazongera gukora ikosa ryo kwemera ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zisubira mu bice ryavuyemo, nk’uko byari byasabwe n’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya 17/12/ 2025, AFC/M23 yavanye ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, yari imaze iminsi umunani iwigaruriye, nyuma yo kurwana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), abarwanyi b’abahezanguni b’iterabwoba FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’abayoboke b’ihuriro Wazalendo.
Bertrand Bisimwa, Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, yabwiye itangazamakuru ko gufata Uvira byari igikorwa cyo gutabara abaturage bo muri uwo mujyi, bamaze igihe batotezwa.
Yagize ati:
“Muri Uvira, hari politiki yo gutoteza abaturage hashingiwe ku moko no ku isura y’abantu. Abasivili bashimutwaga, bakicwa, ndetse bakameneshwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta.”
Bisimwa yakomeje asobanura ko ingabo z’abahezanguni ziswe “Wazalendo” hamwe na Leta, zifatanya n’ingabo z’u Burundi mu gufata bugwate Abanyamulenge no gufungira abaturiye Minembwe amasoko. Yavuze ati:
“Mu mezi abiri, nta kintu na kimwe cyinjiraga cyangwa ngo gisohoke. Banakoresheje drones mu kwica abantu. Byari ibintu bidashobora kwihanganirwa.”
Yavuze ko kuva muri Uvira byari byasabwe n’abategetsi ba Amerika kugira ngo ibiganiro bya Doha bisubukurwe, ariko byari ngombwa kubamenyesha ibyabaye mbere. Yakomoje ku rugero rwa Walikale, aho AFC/M23 yavuye ku bushake, ariko ingabo za Leta zikaza zikica abasivili zisigaye, zikanakoresha drones mu kwica abari basigaye.
Bisimwa yakomeje avuga ati:
“Twabwiye Abanyamerika ko tutazongera gukora iryo kosa. Nituramuka dusubiye inyuma, hagomba gushyirwaho ingabo zidafite aho zibogamiye zo kurinda abaturage bacu.”
Yanavuze ko ingabo za EAC (Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba) zishobora kongera koherezwa kugira ngo zirinde Uvira ndetse zifashe mu gusubukura ibiganiro, n’ubwo Kinshasa yaba itabyemera.
“Ni ingabo ziri hafi yacu kandi ibihugu bya EAC bigirwaho ingaruka n’iyi ntambara kuko ari byo byakira impunzi zacu. Zashobora kurinda Uvira no gutuma ibiganiro bikomeza.”





