AFC/M23 Yigambye Igikorwa Gishya Cy’intambara Gihindura Isura y’Intambara mu Burasirazuba bwa RDC
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa mbere no mu ntangiriro z’u kwezi kwa kabiri 2026, umujyi wa Kisangani, umwe mu mijyi ikomeye yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wahuye n’ibitero bikomeye byifashishije drones kamikaze byagabwe ku kibuga cy’indege cya Bangboka. Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ku mugaragaro ko ari ryo ryihishe inyuma y’ibi bitero, rivuga ko byari bigamije guhagarika no gusenya ibikorwaremezo bivugwa ko byifashishwa mu kugaba ibitero ku bice igenzura.
Nk’uko amakuru atandukanye abyemeza, igitero cya mbere cyabaye hagati ya tariki ya 31/01/ na 01/02/2026, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zatangaje ko zabashije kugenzura no gukumira ingaruka zacyo ku rwego runaka. Icyakora, n’ubwo FARDC ivuga ko zahanganye n’icyo gitero, AFC/M23 yo ivuga ko cyari igice cy’ikorwa ryagutse gifite intego za gisirikare zateguwe neza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 yatangaje ko intego nyamukuru y’ibi bitero bya drone kamikaze yari gusenya ibiro n’ibikorwaremezo bivugwa ko byifashishwa n’ingabo za Leta mu gutegura no kugaba ibitero ku duce igenzura. Muri ibyo bice, iryo huriro ryavuze by’umwihariko Minembwe, aho rivuga ko rimaze iminsi rihura n’ibitero bikomeye bigabwa n’ingabo za Leta n’abo bafatanya.
AFC/M23 ivuga ko gukoresha drones kamikaze ari igihamya cy’uko iyi ntambara iri gufata indi ntera nshya, aho ikoranabuhanga rigezweho riri kwinjira mu buryo bugaragara mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC. Ibi byiyongera ku mpungenge mpuzamahanga zijyanye n’uko intwaro zigezweho ziri kwiyongera mu ntambara zo muri aka karere.
Ibitero bya Kisangani bije byiyongera ku mateka maremare y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro, irimo na M23 (ubu ikorera mu ihuriro AFC), imaze imyaka myinshi irwana n’ingabo za Leta. Kisangani, n’ubwo itari mu duce M23 yagenzuraga mu bihe byashize, ni umujyi ufite akamaro kanini ka gisirikare n’ubukungu, bitewe n’uko ari ihuriro ry’inzira z’indege n’ubwikorezi bwo mu mazi ku ruzi Congo.
Kuba igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Bangboka bifatwa nk’ikimenyetso cy’iyaguka ry’intambara, kigaragaza ko imirwano ishobora kurenga imbibi z’uduce twari dusanzwe twibasiwe nka Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ikagera no mu bice byari bisanzwe bifatwa nk’ibituje.
Bivugwa ko gukoresha drones kamikaze bishobora kongera ubukana n’ubugari bw’intambara, bigashyira mu kaga abasivili n’ibikorwaremezo by’ingenzi. Umuryango mpuzamahanga umaze igihe uhamagarira impande zose kugabanya imirwano no gusubira mu nzira y’ibiganiro bya politiki, ariko ibi bitero bishya byongera kwerekana ko inzira y’amahoro igihura n’imbogamizi zikomeye.
Mu gihe FARDC ikomeje gushimangira ko izarinda ubusugire bw’igihugu, AFC/M23 yo ivuga ko izakomeza ibikorwa byayo bya gisirikare mu rwego rwo kwirwanaho no guhagarika ibyo yita ibitero bigabwa ku baturage n’uduce igenzura.
Ibi byose bituma ibitero bya drone i Kisangani bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, bishyira aka karere n’isi yose mu rungabangabo, mu gihe ejo hazaza h’umutekano n’amahoro bikomeje kuba urujijo.






