• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, August 11, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu y’Amajyepfo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 10, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu y’Amajyepfo.
114
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu y’Amajyepfo.

You might also like

FARDC yagize abo ikumira kwinjira mu gisirikare cyayo.

Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

AFC/M23 yavuze ko nta abasirikare b’u Burundi yarekuye.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabohoje uduce dushya mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Uduce iri huriro ryigaruriye ni uduherereye muri teritware ya Walungu isanzwe ipakanye n’iya Uvira, Shabunda ndetse n’iya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu mirwano yasakiranye AFC /M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ku wa kane no ku wa gatanu ndetse n’igitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 09/08/2025, niyo yahesheje uyu mutwe wa AFC/M23 gufata uduce dutandukanye two muri Walungu.

Utwo duce turimo aka Muramba kagabanya teritware ya Walungu n’iya Shabunda. Gufata aka gace biha amahirwe menshi uyu mutwe kwagurira ibirindiro byawo muri Shabunda imwe muri teritware za Kivu y’Amajyepfo zikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.

Utundi duce wafashe ni aka Nzibira nako gaherereyemo ikibuga cy’indege, Kaniola, Bwahungu, Cilumba na Muzinzi.

Ibyo gufata utu duce twingenzi, byemejwe na sosiyete sivili yo muri ibyo bice, aho yanashimangiye ko muri iriya minsi itatu twaramukiragamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ndetse ngo binatuma abaturage benshi bahunga berekeza mu bindi bice bitekanye.

Uyu mutwe wafashe turiya duce mu gihe ku wa gatanu wagombaga guhurira i Doha muri Qatar na Leta y’i Kinshasa mu biganiro bitaziguye biganisha impande zombi ku mahoro arambye.

Ku wakane abayobozi ba AFC/M23 bari batangaje ko batazitabira biriya biganiro, ngo kuko batahawe ubutumire bwabyo, ndetse kandi bagaragaza ko leta ya RDC itajya yubahiriza ibyo baba bumvikanye, bityo bavuga ko ntacyo n’ubundi bitanga.

Tags: AFC/m23Uduce dushyaWalunguyigaruriye
Share46Tweet29Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

FARDC yagize abo ikumira kwinjira mu gisirikare cyayo.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Byamenyekanye neza ko Kinshasa iri gutegura intambara karundura.

FARDC yagize abo ikumira kwinjira mu gisirikare cyayo. Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyakumiriye abashaka kucyiyungaho baturuka mu bice bigenzurwa n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

Brig.Gen. Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi. Umuyobozi mukuru mu byagisirikare w'umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, yatangaje ko abaja kuvumba ikosi y'igisirikare...

Read moreDetails

AFC/M23 yavuze ko nta abasirikare b’u Burundi yarekuye.

by Bruce Bahanda
August 9, 2025
0
Ibisobanuro byatanzwe na perezida Bisimwa wa M23 ku bwicanyi bashinjwa.

AFC/M23 yavuze ko nta abasirikare b'u Burundi yarekuye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryanyomoje amakuru avuga ko ryarekuye abasirikare...

Read moreDetails

Ni ki kirimo ku vugwa kuri Kiyana uwo bivugwa ko yageze ku Ndondo ya Bijombo.

by Bruce Bahanda
August 9, 2025
0
Ni ki kirimo ku vugwa kuri Kiyana uwo bivugwa ko yageze ku Ndondo ya Bijombo.

Ni ki kirimo ku vugwa kuri Kiyana uwo bivugwa ko yageze ku Ndondo ya Bijombo. Seba Kiyana wamenyekanye cyane ku izina rya Munigantama, amakuru amuvugaho agaragaza neza ko...

Read moreDetails

Guhohotera abasirikare ba Banyamulenge muri RDC byongeye gufata indi ntera.

by Bruce Bahanda
August 9, 2025
0
Guhohotera abasirikare ba Banyamulenge muri RDC byongeye gufata indi ntera.

Guhohotera abasirikare ba Banyamulenge muri RDC byongeye gufata indi ntera. Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuba Umututsi bikomeje gufatwa nk'icyaha, ni mu gihe Colonel Aaron Nyamushebwa wari...

Read moreDetails
Next Post
RDC n’u Rwanda byongeye guhurira i Washington DC.

RDC n'u Rwanda byongeye guhurira i Washington DC.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?