AFC/M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu Yaruguru
Imirwano ikaze yabaye ku wa kabiri, tariki ya 18/11/2025, yarangiye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryigaruriye uduce twa Kasheke na Bituna, duherereye muri grupema ya Osso Banyungu muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi ni intambwe nshya ya AFC /M23 nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’inyeshyamba za wazalendo, imitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na Leta ya RDC.
Amakuru atangwa n’inzego zitandukanye z’aho muri utwo duce yemeza ko intambara yatangiye mu gitondo hakiri kare, aho yaberaga mu birindiro byari bifitwe na Wazalendo. Nyuma y’amasaha menshi y’amasasu akomeye, Wazalendo bahise basubira inyuma berekeza Kautu, aho bahuriranye n’ingabo za Leta, FARDC, kugira ngo bongere kubaka imirongo y’ubwirinzi.
Izo nzego zihamya ko AFC/M23 yahise ifata ibirindiro byose bya wazalendo byari muri Kasheke na Bituna, ibi bice ubu bikaba biri mu maboko y’uyu mutwe.
Iyo ntambwe ya AFC/M23 yahise itera ubwoba mu baturage bo muri ako gace batangira guhunga ku bwinshi. Abenshi muri bo berekeje mu gace ka Waloa Yungu, kari muri teritwari ya Walikale, mu rwego rwo gushaka umutekano. Gusa imibereho y’aba bahunga irarushaho kuba mibi, kuko babayeho badafite ibiribwa bihagije kandi badafite n’inkunga iyariyo yose.
Amakuru yemeza ko hari impungenge z’uko umubare w’abahungira mu bice bya Walikale ushobora kongera mu gihe imirwano ikomeza kwiyongera muri Masisi.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wavuganye na Minembwe Capital News yatangaje ko abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kwerekeza mu gace ka Ufamandu, gaherereye muri grupema ya Nyamaboko 2, ashimangira ko uyu mutwe ukomeje kuja imbere ku bindi bice.
Ku wa kabiri mu gitondo, inzego z’ibanze zatangaje ko hari ituze ridasanzwe, nubwo ryari iry’akanya gato. Hari ubwoba ko imirwano ishobora gusubukurwa igihe icyo ari cyo cyose, cyane ko ibikorwa bya gisirikare muri Masisi bikomeje kurangwa no kutavugwaho rumwe.
Ibi bibaye mu gihe intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bikomeje guhungabanywa n’imirwano hagati y’AFC/M23 n’ingabo za Leta. Ubutegetsi bwa RDC bukomeje gusabwa kongera ingamba no gushaka igisubizo kirambye kugira ngo umutekano n’amahoro bisubire mu baturage bamaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano muke.






