AFC/M23 Yigaruriye Umujyi w’Ingirakamaro muri Teritwari ya Uvira
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/12/2025, umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), byemejwe ko wafashe burundu umujyi wa Luvungi, umwe mu duce dufite akamaro kanini mu birebana n’umutekano muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu basirikare ba AFC/M23 wavuganye na Minembwe Capital News (MCN) yagize ati: “Ubu tuvugana turimo imbere mu mujyi wa Luvungi, twawufashe bidasubirwaho.”
Luvungi, uherereye mu birometero birenga 60 uvuye mu mujyi wa Uvira, hafi y’umupaka uhuza RDC n’u Burundi, ni agace gafite uruhare runini mu igenzura ry’imihanda y’ubucuruzi no mu kwinjira mu misozi y’i Mulenge.
Undi muturage wo muri ako gace nawe yemeje ayo makuru, agira ati: “Luvungi yafashwe saa tanu n’igice.”
Ifatwa rya Luvungi ribaye nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi irenga ine, iberamo imirwano cyane cyane mu bice bya Lubarika no mu nkengero zayo. Iyi mirwano yasize ingabo za FARDC, izo ku ruhande rwa Wazalendo, iz’u Burundi, ndetse n’abarwanyi ba FDLR, zisubijwe inyuma mu buryo bukaze.
Kwigarurira Luvungi bivugwaho kuba intambwe ikomeye ku ruhande rwa AFC/M23, kuko ari agace gafasha mu kugenzura inzira z’ingenzi, haba iz’ubucuruzi cyangwa iza gisirikare, ndetse kakaba kabaye inkomoko y’ingamba za leta ya Congo mu ntambara yo mu Kibaya cya Rusizi.
Ifatwa ry’uyu mujyi rishyira AFC/M23 mu mwanya mwiza mu mugambi wo kwagura ibice bari bamaze iminsi bigarurira mu Kibaya cya Rusizi. Gusa hakomeje kwibazwa uko leta ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo bo mu karere bashobora kugerageza kwisubiza ako gace kabavuye mu maboko.
Kugeza ubu, umwuka w’amahoro mu bice bya Uvira na Bujombo uragenda ukomeza kuba muke, mu gihe ubushyamirane hagati y’impande zihanganye bukomeje gufata indi ntera.






