• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 6, 2025
in Conflict & Security
0
Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati

Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aremeza ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iz’igisirikare cya Repubuluka ya Demokarasi ya Congo,FARDC, bateze kandi basahura abagenzi bavuye mu isoko ryo Ndondo, bibabaho nyuma yo kubarasa kugira ngo batatane basige ibyo bari bikoreye.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/12/2025, ubwo abaturage bo mu bwoko bwa Banyamulenge bari bavuye guhaha mu isoko rya Ndondo baguye mu gico cy’aba basirikare mu gace ka Mikarati.

Umwe mu batanze amakuru, utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yagize ati:
“Abagenzi bavuye mu isoko banyazwe ibyabo byose. Ababanyaze ni ingabo z’u Burundi zari hamwe na FARDC zigenzura Mikarati.”

Undi mutangabuhamya yongeyeho ko ibyasahuwe birimo amafu, amasabune, umunyu, amafaranga ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Hari n’abaturage bavuga ko mbere yo kwamburwa ibyo bari bafite, aba basirikare babanje kurasa hejuru kugira ngo bateze akaduruvayo abagenzi bacike intege babashe kubasahura nta kwigora.

Umwe mu baturage waduhaye ubuhamya bw’aharasiwe ibisasu yavuze ati:
“Saa tanu, mu Mikarati hateganye no mu Kigazura humvikanye urusaku rw’imbunda. Nyuma niko kumenya ko ari ingabo z’u Burundi zateze abagenzi.”

Aba bagenzi bakomoka mu Minembwe bavuga ko bahisemo kujya guhaha mu isoko ryo Ndondo kuko mu Minembwe nta bicuruzwa bikigaragara, bitewe n’uko inzira zose zinjira n’izisohoka zimaze igihe zigenzurwa n’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu nta kiganiro kirasohoka ku ruhande rwa FARDC cyangwa ingabo z’u Burundi ku birebana n’iki gikorwa cyateje ubwoba n’urujijo mu baturage bo muri ako gace. Abaturage barasaba inzego mpuzamahanga gukurikirana iki kibazo cy’ihohoterwa rikomeje kwibasira abasivili mu misozi y’i Mulenge.

Tags: AbagenziBasahuweIngabo z'u BurundiMikarati

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?