AFC/M23 yikomye Radio Okapi ku binyoma iheruka ku yishinja
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryamaganye bikomeye ibirego rivuga ko byatangajwe na Radio Okapi by’ibinyoma ikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko ibikora ifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Iri huriro rikavuga ko ntakindi bigamije uretse gusebya no guca intege urugamba biyemeje rwo guharanira impinduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 yatangaje ko ibyo birego radio okapi ibarega bivuga ko bahatira abaturage kwinjira mu gisirikare cyabo, ko ibyo ari ibinyoma byambaye ubusa. Uyu mutwe uvuga ko aho ibigo byabo by’imyitozo ya gisirikare bikorera hateranira abantu benshi ku buryo hari n’abangirwa kubera ubwinshi bw’abifuza kwinjira ku bushake.
AFC/M23 yagize iti: “Uburyo bwacu bwo kwakira abasirikare bushyirwa ahagaragara, abantu bitabira ku bushake, biyandikisha nta gahato, bakinjizwa mu mucyo n’ubwisanzure.”
Iri huriro ryagaragaje ko radio okapi yataye umurongo wayo w’itangazamakuru, ahubwo ikaba yarabaye “uruvugiro” rw’ibitekerezo by’ivangura n’urwango rukwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
AFC/M23 yavuze ko nyuma yasabye iyi radio okapi ikiganiro kugira ngo itange igisubizo kuri ayo makuru, ibima ayo mahirwe, ibintu byafashwe nki kemenyetso cy’ubugambanyi n’ubushake bwo gukomeza gutiza umurindi propagande y’ivangura.
AFC /M23 ishimangira ko gukomeza kuyibasira binyuze mu binyoma bidafite gihamya, ari uburyo bwo kuyica intege, ariko ko bidashobora guhungabanya umurongo wayo ugamije kugarura uburenganzira n’ukwishyira ukizana kw’Abanyekongo bose.”
Iri tangazo rya AFC/M23 rikaba rikomeje gukaza impaka hagati y’ababogamiye ku ruhande rwa Leta ya DRC n’urwa AFC/M23.






