• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi yavuze ku biganiro by’i Doha n’ibya Washington

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 8, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kuyobora intambara y’ibidukikije mu Burasirazuba bwa RDC
70
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yavuze ku biganiro bya Doha n’ibya Washington

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ibiganiro bigamije gushakira amahoro u burasirazuba bw’igihugu cye, birimo ibibera i Doha n’ i Washington DC, bigiye kugera ku musozo mwiza.

Yabitangaje tariki ya 7/11/ 2025, ari i Belém mu gihugu cya Brésil, aho yitabiriye inama ya COP30 yiga ku mihindagurikire y’ibihe. Mu butumwa yagejeje ku Banye-Congo baba muri Brésil, Tshisekedi yavuze ko ari hafi gutangaza intsinzi ikomeye ku biganiro bimaze igihe bibera muri Qatar no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Nshimishijwe no kubamenyesha ko ibiganiro by’i Doha n’i Washington bigiye kurangira mu minsi mike iri imbere.”

Ibi yabivuze mu rurimi rw’ilingala, mu rwego rwo kugaragaza icyizere ku rugendo rwo kugarura amahoro mu ntara zirimo intambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo atigeze atangaza amakuru arambuye ku byamaze kumvikanwaho cyangwa ku masezerano yemeranyijweho muri ibyo biganiro, iyi mvugo ye ishimangira ko hari intambwe ikomeye yatewe mu biganiro byatangiye mu mezi ashize.

Ibiganiro bya Doha na Washington byagiye biba mu bihe bitandukanye, bigahuza ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa M23 ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar ndetse n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe n’ibihugu byo mu karere nk’u Rwanda, mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bwe bamaze iminsi bihutisha ibikorwa bya dipolomasi no gusaba ubufasha mpuzamahanga ngo harangizwe intambara zifitanye isano n’umutwe witwaje intwaro, wa M23 n’indi myinshi.

Tags: DohaibiganiroTshisekediWashington

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?