AFC/M23 Yisubije Uduce Turenga 10 muri Masisi, Inasenya Intwaro Ikomeye ya D-4 Yarindaga Ikirere cya FARDC
Imirwano yongeye gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26/05/2026 wigambye ko wongeye kwigarurira uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi, ndetse unagaba igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Kisangani cyangijemo ibikoresho bikomeye bya gisirikare, birimo intwaro yo mu bwoko bwa D-4 yari ishinzwe kurinda ikirere cya RDC.
Amakuru ava ku rugamba avuga ko ingabo za AFC/M23 zagabye ibitero simusiga mu bice byinshi bya Masisi, zigaranzura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa rigizwe na FARDC, FDLR na Wazalendo, maze zisubiza uduce dusaga icumi twari twarafashwe n’izo ngabo mu minsi ishize.
Mu duce twongeye kujya mu maboko ya AFC/M23 harimo Gasenyi, Bukinanyana, Bushiha, Bukumbiriri, Nkokwe, Runigi, Karunga, Nyakigano, Miruta, Musheberi na Kavuta, twose duherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abakurikirana iby’umutekano muri ako karere bavuga ko iyi ntsinzi ya AFC/M23 ishobora kongera guhindura cyane ishusho y’urugamba muri Masisi, cyane cyane ko utu duce dufatwa nk’ingenzi mu rwego rwa gisirikare no mu bukungu, bitewe n’imihanda ikomeye itunyuramo ndetse n’ubutunzi bw’amabuye y’agaciro buri muri ako gace.
Iyi mirwano ikomeye yabaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ritangaje ko ryari ryabashije kwisubiza bimwe muri ibyo bice ndetse rikagera hafi y’agace ka Rubaya, kamaze igihe gafatwa nk’ihuriro rikomeye ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru ava mu baturage ndetse n’andi ava hafi y’imirongo y’urugamba avuga ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, aho impande zombi zakoresheje intwaro ziremereye zirimo mortier, roquettes ndetse n’imbunda nini za artillery mu guhatanira kugenzura imihanda n’uduce tw’ingenzi.
Abaturage benshi batuye muri utu duce bavuga ko bongeye guhunga ingo zabo kubera urusaku rw’amasasu n’ibisasu byamaze amasaha menshi byumvikana hirya no hino muri Masisi. Hari amakuru avuga ko bamwe mu baturage bahungiye mu mashyamba no mu bice bifatwa nk’itekanye, mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi byahagaze muri byinshi muri ibyo bice.
Mu gihe imirwano yari ikomeje i Masisi, AFC/M23 yanagabye igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Kisangani, ahavugwa ko hari ibikorwa bya gisirikare byakoreshwaga mu gutegura no kugaba ibitero byo mu kirere hifashishijwe drones n’indege za gisirikare.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko muri icyo gitero hangiritse cyane ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro yo mu bwoko bwa D-4 yari ishinzwe gucunga no kurinda ikirere cya RDC. Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo ntwaro yangiritse bikomeye, ibintu byakuruye impaka nyinshi ku bushobozi bwa FARDC bwo gukomeza ibikorwa byo mu kirere muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Iki kibuga cy’indege cya Kisangani kimaze igihe kivugwaho kuba kimwe mu birindiro bikomeye bya gisirikare bya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane mu bikorwa byo kohereza drones, ibikoresho bya gisirikare ndetse no gutegura ibitero byo mu kirere ku bice biri mu maboko ya AFC/M23.
Mu mezi ashize, ibitero byinshi bya drones byagiye bivugwa mu bice bya Minembwe, Masisi, Rubaya, Rumangabo ndetse n’ahandi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, aho impande zitandukanye zakomeje gushinjanya kwibasira abasivile no guteza ibyangiritse bikomeye.
Hari kandi amakuru avuga ko ku kibuga cya Kisangani hakoreraga inzobere mu by’ikoranabuhanga rya gisirikare n’abajyanama baturutse mu bihugu bifatanya na FARDC, bifashishaga ibikoresho bihanitse mu kuyobora ibikorwa byo mu kirere no kugenzura ibitero bya drones.
AFC/M23 imaze igihe ishinja ihuriro rya FARDC, FDLR na Wazalendo gukoresha drones mu bitero bivugwamo kugwamo abasivile benshi, cyane cyane mu bice biri hafi y’imirongo y’urugamba ndetse no mu duce dutuwe cyane n’abaturage.
Kisangani ikomeje gufatwa nk’ahantu h’ingenzi cyane mu bikorwa bya gisirikare byo mu burasirazuba bwa Congo kubera uruhare rw’ikibuga cyayo cy’indege mu gutwara ibikoresho bya gisirikare, kohereza ingabo ndetse no kuyobora ibikorwa byo mu kirere.
Kongera gukaza imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya FARDC, FDLR na Wazalendo bikomeje guteza impungenge abaturage ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikurikirana ikibazo cy’umutekano muri RDC, mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.






