AFC/M23 Yitambitse Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi mu Kirere mu Mirwano Ikaze ku Misozi iri hejuru y’i Kibaya cya Rusizi
Imirwano ikaze yongeye kubura ku misozi ya Munanira, hafi ya Luvungi na Lubarika, muri teritware ya Uvira, aho hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje. Amakuru aturuka mu baturage bahatuye yemeza ko ingabo z’u Burundi zikomeje kurasa ibisasu biremereye, nyamara igisirikare cya AFC/M23 gikomeje kujya kibifata mu kirere bitaragera aho byateganyirijwe.
Lubarika, iri mu gice cy’ikibaya cya Rusizi, izwiho kugira ibiti by’urubingo” n’ingazi”. Umunyamakuru wa Minembwe Capital News wavuganye n’abaturage yahamirijwe ko hari impinduka zagaragaye mu mbaraga z’ibisasu by’ingabo z’u Burundi ugereranyije n’umunsi wabanje.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Ibisasu biracyari byinshi, ariko ntabwo bikiri nk’iby’ejo hashize. Kuva mu gitondo hamaze guterwa nka bitatu, ariko AFC/M23 iri kubifatira mu kirere, bigatuma bitagera aho byateganyirijwe.”
Amakuru akomeza avuga ko imbunda nini z’ingabo z’u Burundi zashyizwe ku misozi iri ku butaka bwabo bwegereye Luvungi, mu gihe izindi zishinze hafi y’iki gice mu ruhande rwa RDC.
Ku munsi w’ejo, ibisasu by’ingabo z’u Burundi byakomerekeje abasivili barenga babiri i Kamanyola, bisenya amazu ane. Kuri uwo wa gatatu tariki ya 03/12/2025, imbunda nini z’u Burundi zari zakajije umurego, ariko ubu AFC/M23 iri kugerageza kubisubiza inyuma, ikoresheje imbunda zigarura inyuma ibyo bisasu bitaragera ku ntego.
Luvungi, ubariranyije iri mu birometero bisaga 60 uvuye mu mujyi wa Uvira, ikomeje gufatwa nk’agace k’ingenzi mu mirwano irimo gushyamiranya AFC/M23 n’ingabo za RDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, FDLR, ndetse na Wazalendo.
Ku rundi ruhande aba baturage baravuga ko igisirikare cy’u Burundi nicya RDC byatangiye no gukoresha indege z’intambara, aho ndetse zatangiye gutera ibisasu mu baturage i Kaziba muri teritware ya Walungu. Kuri ubu hari amazu amaze kwangizwa ibyatumye abaturage bamwe bahunga berekeza mu mashyamba.






