AFC/M23 yongeye kunguka bikomeye amaboko mashya.
Kuri uyu wambere,tariki 13/05/2025 kuri stade de l’unite iherereye mu mujyi wa Goma, hasanzwe hari icyicaro gikuru cya polisi muri iyi ntara. Habereye umuhango wo Kwakira urubyiruko n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bakomeje kwiyunga ku bwinshi ku ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, kugira ngo bafatikanye kubohoza abaturage bakandamijwe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi. Bamwe muri abo bavuzwe haruguru barindiriye ngo burizwe imodoka z’ibajyana mu bigo bajya kwitorezamo imyitozo ya gisirikare mbere yuko bajyanwa ku rugamba rwo kwirukana perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi.
Aba nk’uko babisobanura bavuga ko bikuye mu mago iwabo ku bushake, ngo kuko bamaze kubona neza ko M23 irajwe inshinga no gushakira Abanye-Congo amahoro n’ituze birambye.
Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki,Dr Oscar Balinda avuga ko kuva umutwe wa M23 wafata umujyi wa Goma, urubyiruko n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi barenga 15,000 aribo bamaze kwiyunga kuri M23 nyuma yo kubona akazi katoroshye abarwanyi bayo bakomeje gukora haba ku manywa na n’ijoro mu rugamba rwo gushakira abaturage umutekano usesuye.
Umuvugizi wungirije wa AFC-M23 Ushinzwe ibya Politike yatangarije Minembwe capital news ko muntangiriro za 2025 nanone bakiriye urubyiruko ruvuye muri diaspora rwaje gutanga umusanzu munzego zitandukanye za AFC-M23.Yashimangiye ko imiryango ikinguye kuri buri wese, ko atari igisirikare gusa ahubwo ko buri munyeCongo aho ari hose kw’isi wumva impamvu z’urugamba rwabo ahawe ikaze,ko yaza akifatanya nabo,akoresheje ubumenyi/ubushobozi afite.
Twifuje kuganira nabamwe muri urwo rubyiruko maze DR Balinda aduhuza n’umwe muribo witwa Bolingo Eric,Ntiyifuje gutangaza igihugu yaje aturuka mo, ariko yaduhamirije ko ari itsinda ry’abarwanashyaka cumi n’icyenda,icumi muri bo ni abahanga mubya technologie bari muri service zitandukanye z’icyama, abandi 9 basigaye bari mubukangurambaga ndetse no guhugura abanyamuryango bashya.
Twamubajije icyabahatiye kuza mugihugu kirimo intambara mugihe bari batekanye aho bari batuye, yagize ati:’’Ntabwo twari dutekanye,ntiwaba wumva iwanyu hashya hanyuma ngo wumve utekanye.Icyaduhatiye kuza gufatanya n’abandi nuko twumvaga hari umusanzu twatanga mugushaka amahoro arambye kandi twumva neza impamvu z’uru rugamba.’’ Yatubwiye ko mugihe utumva neza impamvu z’urugamba barimo nubundi nta shyaka wagira ryo kwifatanya n’abandi.Yatubwiye ko bari makumyabiri ariko ko umwe muribo witwa Desire Ringuyeneza yaje gutoroka bagenzi be mugihe bari mumahugurwa abategurira kwinjira mumirimo.Yunzemo ko:’’Nk’urubyiruko nitwe maboko y’igihugu,none n’ejo hazaza,turi mugihe gikomeye igihugu cyacyu kidukeneye,amarembo aruguruye kuri burumwe wifuza impinduka,naho abagambanira ubwoko,nkuwo Desire n’abandi aho bari hose amaherezo bazakorwa n’isoni kandi bazabiryozwa.’’
LT Col Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare w’uyu mutwe we yavuze ko ibi ari ubutumwa bukomeye kuri Leta ya Congo, ngo kuko bivuze ko nyuma yo gufata umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice ndetse n’imijyi ikomeye nayo biri mu nzira zo gufatwa kandi bikozwe n’abaturage ba Congo bemeye kwitandukanya n’ubutegetsi bubi bwa Congo.Yatangaje ko umutwe abereye umuvugizi mu bya gisirikare wakoze ibishoboka byose urubyiruko ruwiyungaho, maze ngo rubohoza igice gitoya cya RDC, ahamya ko n’abandi bagiye gutozwa kugira ngo n’abo babahore ahandi nabo. Yanashimangiye ibi avuga ko nta mpamvu nimwe ihari yabasubiza inyuma.
Hejuru y’ibyo, AFC/M23, ubuyobozi bwayo burahamagarira Abanye-Congo bose ko ntawe uhwejwe kuyiyungaho, kandi ko ibyo kwakira uyigana wese biteguye neza.
Nubwo amahanga ashyize umwete mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo, ariko AFC/M23 igaragaza ko idafite nabuke kurekura ibice byose yafashe, ahubwo abarwanyi bayo bari kwigarurira n’utundi duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo, kuko baheruka gufata n’agace kose ka Katogota, Kaziba, Luciga n’ahandi.AFC M23 ikomeje guhugura abaturage bari mubice yafashe ku buryo bwo gukomeza intambara no gukuraho ubutegetsi bw’i Kinshasa bukomeje kubuza abaturage uburenganzira mu gihugu cyabo.
