Afrika y’Epfo impaka zikomeye ku ngabo zayo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.
Komisiyo ishinzwe umutekano mu nteko ishinga amategeko muri Afrika y’Epfo yahase ibibazo minisitiri w’ingabo ku kibazo cy’abasirikare b’iki gihugu boherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro cyabaye ahar’ejo tariki ya 04/02/2025, minisiteri y’ingabo ya Afrika y’Epfo yari igihagarariwemo na minisitiri w’ungirije, ndetse n’umugaba w’ingabo z’iki gihugu, aho ndetse uyu mugaba mukuru w’ingabo yagitanzemo incamake y’uburyo Afrika y’Epfo yahawe misiyo yo kubungabunga amahoro muri RDC, iyihawe na SADC na Afrika Yunze ubumwe.
Bikaba byari bizwi ko iki kiganiro kiri buze kubera mu muhezo, birangira gishyizwe ku mugaragaragaro.
Ubwo bari mu kiganiro, uyu mugaba mukuru w’ingabo yahaswe ibibazo uburyo ingabo ze zageze muri RDC zifatanya n’iza Congo(FARDC) muntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23 mu gihe bivugwa ko iz’i ngabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Ngwigitangaje M23 irabanesha ikaba yarabambuye umujyi wa Sake n’uwa Goma, ndetse kandi ifata n’ikibuga cy’indege cya Goma, ubundi kandi zigapfamo n’abasirikare 14 igakomeretsa abandi benshi.
Uyu mugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu cya Afrika y’Epfo, yavuze ko ubu bari kuvugana n’umuryango w’Abibumbye ndetse na MONUSCO ngo babone uko bagera ku basirikare baguye ku rugamba, ariko banatware abakomeretse bavurwe.
Nyuma yabajijwe uburyo ingabo zabo zagiye kurugamba bitari ngombwa, ndetse ko bagombaga kubireka hakajyaho abandi, kuko Afrika y’Epfo atari yo byose.
Umwe wo muri iyo komisiyo yagize ati: “Tureke ibinyoma, ariko mutubwize ukuri kuko ibi birahangayikishije. Muratubwira ko ingabo zagiye mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro, ariko turumva ko ingabo zagiye kurwana n’umwanzi, mu gihugu kindi? Muzi ko ubu ari ubuzima bw’ababyeyi, abavandimwe, abagabo n’abagore b’abandi bari gupfa?”
Undi nawe yarabajije ati: “Bimeze gute ko twumva ko perezida Cyril Ramaphosa yaba afite inyungu z’ibirombe acungira umutekano muri RDC.”
Hari n’undi wabajije ati: “Ese ko muvuga ngo abasirikare bacu bari muri misiyo ya Afrika Yunze ubumwe, ubundi kujya muri misiyo ya AU ni itegeko? Niba atari itegeko, kuki duhorayo? Kuki nta bandi bajyayo?”
Undi nanone yahamije ibyo bari kuvuga, agira ati: “Ntabwo twohereje abasore bacu mu gucunga umutekano, twabohereje mu ntambara, kandi bari gupfirayo.”
Undi mugenzi we yahise avuga ku kiganiro perezida Kagame w’u Rwanda aheruka kugirana na CNN aho yagaragaje ko iriya ntambara hari abayifitemo inyungu nyinshi, uyu mudepite ahita avuga ko izo nyungu na Afrika y’Epfo izifitemo.
Undi muri abo badepite yahise agira ati: “Turarambiwe gutakaza abasirikare bacu kubera inyungu z’amabuye y’agaciro ya perezida Cyril Ramaphosa n’umuryango we.”
Aba badepite bongeye kwibutsa minisitiri w’ingabo ko mu minsi yashyize yavuze ko ingengo y’imari y’igisikare cya Afrika y’Epfo ari ntoya, ariko bakaba bararenzeho bakajyana abasirikare ku rugamba, kandi badafite ibihagije.