Afrika y’epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.
Igisirikare cya Afrika y’Epfo cyatangaje ko cyiteguye kongera gusubira muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23.
Ni byatangajwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za Afrika y’Epfo, Gen.Radzani Mphwanya, aho yavuze ko abasirikare b’iki gihugu cye, biteguye koherezwa mu Burasizuba bwa Congo mu rugamba rwo kurwanya M23.
Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abasirikare ba SANDF bari bamaze amezi bafungiranye mu bigo biri i Goma n’i Mubambilo, nyuma y’aho M23 ibarushije imbaraga igafata uyu mujyi wa Goma n’inkengero zawo.
General Rudzani, muri icyo kiganiro yabwiye abasirikare be ko M23 ivuga ko yabatsinze muri iyo mirwano yaberaga i Goma, anashimangira ko biteguye kongera kujya ku rugamba igihe cyose bazabisabwa na Kinshasa.
Yagize ati: “Inkuru y’urugamba ivugwa n’abari ku rundi ruhande, kuko baba bayizi. Barayumvise kandi barayihamije. Ni biba ngombwa ko dusubira mu mirwano, tuzabikora, kandi nzanjyana namwe.”
Imirwano yahanganishije izi ngabo za Afrika y’Epfo n’uyu mutwe wa M23 i Sake n’i Goma yasize izi ngabo zikozwe n’isoni, kuko uyu mutwe wazirukanaga nk’abana. Birangira ufashe Goma n’i Sake na yo iherereye mu birometero bike uvuye muri uyu mujyi wa Goma.
Yasoje avuga ko abasirikare ba SANDF batashye batsinze urugamba, ngo kuko imirwano yakurikiwe n’ibiganiro hagati ya RDC n’u mutwe wa M23, aho gukomeza intambara.