
Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU), waciye igihugu ca Gabon muri uwo muryango. N’inyuma yuko igisirikare cyico gihugu cyahiritse ubutegetsi bwatowe nabaturage.
Ibi Afrika Yunze Ubumwe, yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 31/08/2023.
Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryarangije ingoma y’umuryango wa Bongo umaze imyaka hafi mirongo itandatu ku butegetsi kandi rizana urundi rujijo mu karere kugarijwe n’ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yabyise “Icyorezo kuri autocratie aho umuntu umwe ari we uba wikubiye ububasha bwose.”
Kimwe n’abandi basirikare bahiritse ubutegetsi muri kariya karere, abayobozi b’ingabo muri Gabon barashaka gushimangira ubutegetsi nubwo umuryango mpuzamahanga urimo kubyamagana nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Kuri uyu wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 04/09/2023, biteganyijwe ko Gen Brice Oligui Nguema, wayoboye ihirika ry’ubutegetsi akaba n’uwahoze ari umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda perezida, agomba kurahirira kuba perezida.
Perezida Tinubu uyoboye umuryango wa ECOWAS yagize ati: “Ubwoba bwanjye bwemejwe muri Gabon ko kwiganana bizatangira gukora ikintu nk’iki kugeza bihagaritswe.”
Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe kateye intambwe ya mbere ku wa Kane gahagarika Gabon mu bikorwa byose byako, no mu nzego z’umuryango kugeza igihe itegeko nshinga rizasibizwaho.
Umuryango w’ibihugu bya Afrika yo hagati, Gabon ibarizwamo, na wo wamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi mu itangazo ryawo uvuga ko wateguye inama y’abayobozi b’ibihugu biwugize kugira ngo barebe icyakorwa. Ntabwo watanze amatariki.
Yanditswe na Bruce Bahanda.
Tariki 01.09.2023.