Afurika y’Epfo Yemeje Ubwenegihugu bw’Umupilote Wafatiwe mu Minembwe, Itangaza Icyo Irimo Gukora
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko umupilote wafashwe n’umutwe wa FRN muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’iraswa ry’indege yari atwaye mu Minembwe, ari umwenegihugu wayo.
Ibi byatangajwe na Leta ya Afurika y’Epfo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’amakuru ajyanye n’indege yaguye mu Minembwe ku Cyumweru, tariki ya 22/11/2026.
FRN yatangaje ko yahanuye indege ya Leta ya RDC kuri uwo munsi, mu gihe igisirikare cya RDC cyo cyahakanye ibyatangajwe n’uyu mutwe, kivuga ko indege yacyo yagize ikibazo ikagwa bitewe n’ikirere kibi.
Mu itangazo ryayo, Minisiteri ya Afurika y’Epfo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (DIRCO) yavuze ko igihugu cyayo, binyuze mu nzego zibishinzwe no mu nzira za dipolomasi, kiri gukora ibishoboka kugira ngo kimenye neza ibyabaye n’aho umupilote wafashwe aherereye.
Afurika y’Epfo yanibukije ko amategeko yayo abuza abaturage bayo kwitabira ibikorwa by’ubucanshuro mu mahanga, cyane cyane mu bihugu birimo intambara, kandi akagena uburyo ibikorwa bimwe na bimwe by’abaturage bayo mu mahanga bigomba gukurikiranwa.
Ibi bijyanye n’itegeko ryashyizweho mu 2006 rigenga ibikorwa by’ubucanshuro n’ibindi bikorwa bifitanye isano na byo, rikabibuza cyangwa rikabigenera ibisabwa n’amategeko.
Leta ya Afurika y’Epfo yongeye gushimangira ko ishyigikiye inzira y’amahoro mu gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, ivuga ko ikomeje gushyigikira ibikorwa by’akarere n’ibikorwa mpuzamahanga bigamije kugarura amahoro arambye, umutekano n’ituze muri aka karere.
Ibyatangajwe na Afurika y’Epfo byiyongera ku makuru ajyanye n’indege yaguye mu Minembwe n’umupilote wafashwe, harimo n’uko muri iyo ndege harimo umunya-Uganda, mu gihe abandi bantu babiri bari bayirimo bahasize ubuzima.
Tubibutsa ko FRN yatangaje ko yarashe iyi ndege nyuma y’uko yari imaze gutera ibisasu mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu bice bya Minembwe. Mu bitero byabanje, iyi ndege yangije byinshi, birimo gusenya amashuri n’amaduka y’abacuruzi mu Minembwe Centre. Yanangije amazu, ndetse ihitana abantu.
Minembwe Capital News (MCN)
