Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubuyobozi bw’Ingabo za Congo, bwagaragarije Isi agahinda gakomeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 30, 2025
in Regional Politics
0
Undi mu Jenerali ukomeye wo ku ruhande rwa Leta yishwe arashwe na M23.
118
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubuyobozi bw’Ingabo za Congo, bwagaragarije Isi agahinda gakomeye.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, nyuma y’intambara iheruka kubera i Goma igasiga umutwe wa M23 wigaruriye uwo mujyi, bw’unamiye abasirikare babwo n’abarwanyi ba Wazalendo baherutse kugwa mu ntambara batsindiwemo na M23 i Goma, buvuga ko nubwo bakomeje kuhasiga ubuzima ariko ko bizeye kuzatsinda.

Ni byo ubuyobozi bwa FARDC bwashize mu itangazo ryo kunamira aba basirikare baheruka gupfira mu mirwano iheruka i Goma mu Burasirazuba bwa RDC. Muri iryo tangazo, FARDC ivuga ko ubutwari bwabahasize ubuzima ko ari urugero rwiza rwo gukunda igihugu.

Ubu buyobozi bwa FARDC kandi bwagaragaje ko n’ubwo umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma, ariko ko bwizeye kuzatsinda iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu ihanganishije iki gisirikare cyabo n’uyu mutwe wa M23.

Bwagize buti: “FARDC n’abajene bakunda igihugu ba Wazalendo i Goma bakomeje kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu. Umuhate wabo n’ubwitange bakoreye gukunda igihugu ni isoko y’ishema ry’Abanyekongo. Kandi tuzatsinda iyi ntambara.”

Itangazo rya Fardc ryo kunamira ababo baguye ku rugamba, rikomeza rigira riti: “Duhaye agaciro abasirikare bacu baguye ku rugamba.”

Nanone kandi ubu buyobozi bwa FARDC nti bwasize ijambo ubutegetsi bwa Leta yabwo iyobowe na perezida Félix Tshisekedi ikunze gukoresha ikavuga ko igihugu cyabo cyatewe n’u Rwanda, aho nabwo bwavuze ko abasirikare babo baguye ku rugamba bazize ubushotoranyi bw’u Rwanda.” Ndetse kandi iri tangazo rivuga ko”ubutwari bwabo batazabwibagirwa.”

Itangazo ry’ubuyobozi bw’iki gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, risoza rivuga ko bugitsimbaraye ku mirwano nubwo abasirikare b’iki gihugu bakomeje kuyitikiriramo, aho bwagize buti: “Gukunda igihugu cyangwa urupfu, ariko tuzatsinda.”

Bivugwa ko mu mirwano yabaye ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, abasirikare benshi n’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, bahasize ubuzima, mu gihe hari n’abafashe icyemezo cyo kumanika amaboko bagahungira mu Rwanda, abandi i Bukavu, ndetse hari n’abahurutse Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo.

Muri aba babunze hari abagiye bagaragariza itangaza makuru agahinda k’ibyo baboneye ku rugamba, ndetse no kuba hari bagenzi babo batabashije gukomezanya nabo.

Tags: FardcGomaItangazo
Share47Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.

Urujya n'uruza rw'abantu n'imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?