• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubuyobozi bw’Ingabo za Congo, bwagaragarije Isi agahinda gakomeye.

minebwenews by minebwenews
January 30, 2025
in Regional Politics
0
Undi mu Jenerali ukomeye wo ku ruhande rwa Leta yishwe arashwe na M23.
118
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubuyobozi bw’Ingabo za Congo, bwagaragarije Isi agahinda gakomeye.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, nyuma y’intambara iheruka kubera i Goma igasiga umutwe wa M23 wigaruriye uwo mujyi, bw’unamiye abasirikare babwo n’abarwanyi ba Wazalendo baherutse kugwa mu ntambara batsindiwemo na M23 i Goma, buvuga ko nubwo bakomeje kuhasiga ubuzima ariko ko bizeye kuzatsinda.

Ni byo ubuyobozi bwa FARDC bwashize mu itangazo ryo kunamira aba basirikare baheruka gupfira mu mirwano iheruka i Goma mu Burasirazuba bwa RDC. Muri iryo tangazo, FARDC ivuga ko ubutwari bwabahasize ubuzima ko ari urugero rwiza rwo gukunda igihugu.

Ubu buyobozi bwa FARDC kandi bwagaragaje ko n’ubwo umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma, ariko ko bwizeye kuzatsinda iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu ihanganishije iki gisirikare cyabo n’uyu mutwe wa M23.

Bwagize buti: “FARDC n’abajene bakunda igihugu ba Wazalendo i Goma bakomeje kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu. Umuhate wabo n’ubwitange bakoreye gukunda igihugu ni isoko y’ishema ry’Abanyekongo. Kandi tuzatsinda iyi ntambara.”

Itangazo rya Fardc ryo kunamira ababo baguye ku rugamba, rikomeza rigira riti: “Duhaye agaciro abasirikare bacu baguye ku rugamba.”

Nanone kandi ubu buyobozi bwa FARDC nti bwasize ijambo ubutegetsi bwa Leta yabwo iyobowe na perezida Félix Tshisekedi ikunze gukoresha ikavuga ko igihugu cyabo cyatewe n’u Rwanda, aho nabwo bwavuze ko abasirikare babo baguye ku rugamba bazize ubushotoranyi bw’u Rwanda.” Ndetse kandi iri tangazo rivuga ko”ubutwari bwabo batazabwibagirwa.”

Itangazo ry’ubuyobozi bw’iki gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, risoza rivuga ko bugitsimbaraye ku mirwano nubwo abasirikare b’iki gihugu bakomeje kuyitikiriramo, aho bwagize buti: “Gukunda igihugu cyangwa urupfu, ariko tuzatsinda.”

Bivugwa ko mu mirwano yabaye ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, abasirikare benshi n’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, bahasize ubuzima, mu gihe hari n’abafashe icyemezo cyo kumanika amaboko bagahungira mu Rwanda, abandi i Bukavu, ndetse hari n’abahurutse Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo.

Muri aba babunze hari abagiye bagaragariza itangaza makuru agahinda k’ibyo baboneye ku rugamba, ndetse no kuba hari bagenzi babo batabashije gukomezanya nabo.

Tags: FardcGomaItangazo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?