Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.
Ingabo za Afrika y’Epfo zari zaroherejwe mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC, bari gutahishwa iwabo banyuze ku butaka bw’u Rwanda, mbere yuko berekeza mu gihugu cyabo cya Afrika y’Epfo.
Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo za Afrika y’Epfo (SANDF) bwashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 11/06/2025, rimenyesha ko “aba basirikare bazagera ku kigo cya gisirikare Air Force Base Bloemspruit muri Bloemfontein ejo ku wa gatanu.”
Iryo tangazo rikavuga ko kuri icyo kigo cya gisirikare ko bazakirwa na minisitiri w’ingabo n’abahoze mu gisirikare, ndetse kandi n’abagize inama nkuru ya gisirikare.
Ni itangazo rikomeza rivuga ko nyuma y’aho bazaba barangije igikorwa cyo kwakira aba basirikare, bazabohereza mu kigo bazabamo.
Mu gitondo cya kare, Imodoka za ma bisi zazindukiye i Bambiro muri Masisi, kuja gufata bariya basirikare, aho bivugwa ko bari kunyuzwa mu Rwanda, bagahita bakomerezaho berekezwa mu gihugu cyabo.
Ni mu gihe kandi n’umuryango wa SADC ubinyujije mu munyamabanga mukuru wawo, watangaje ko uyu munsi ku wa kane biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cyo gucyura abasirikare ba SAMIDRC bari i Goma n’i Sake ndetse na Mubambilo bacyurwa.
Amashusho abyerekana, anagaragaza imodoka nyinshi za ma bisi ziri kwerekeza i Mubambilo n’i Sake kuja gufata aba basirikare.
Abasirikare bo mu muryango wa SADC, bagaragaje neza ko batsinzwe, ubwo umutwe wa M23 bari baraje kurwanya wafataga Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.
Nyuma y’uko Goma ifashwe n’umujyi wa bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri izi ntara zombi, SADC yari yarohereje izi ngabo hamwe n’iza Malawi cyo kimwe n’iza Tanzania, yahise itangira kuzicyura. Ubu hasigaye imbarwa.