Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 12, 2025
in Regional Politics
0
Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.

You might also like

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

Kivu y’Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa.

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

Ingabo za Afrika y’Epfo zari zaroherejwe mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC, bari gutahishwa iwabo banyuze ku butaka bw’u Rwanda, mbere yuko berekeza mu gihugu cyabo cya Afrika y’Epfo.

Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo za Afrika y’Epfo (SANDF) bwashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 11/06/2025, rimenyesha ko “aba basirikare bazagera ku kigo cya gisirikare Air Force Base Bloemspruit muri Bloemfontein ejo ku wa gatanu.”

Iryo tangazo rikavuga ko kuri icyo kigo cya gisirikare ko bazakirwa na minisitiri w’ingabo n’abahoze mu gisirikare, ndetse kandi n’abagize inama nkuru ya gisirikare.

Ni itangazo rikomeza rivuga ko nyuma y’aho bazaba barangije igikorwa cyo kwakira aba basirikare, bazabohereza mu kigo bazabamo.

Mu gitondo cya kare, Imodoka za ma bisi zazindukiye i Bambiro muri Masisi, kuja gufata bariya basirikare, aho bivugwa ko bari kunyuzwa mu Rwanda, bagahita bakomerezaho berekezwa mu gihugu cyabo.

Ni mu gihe kandi n’umuryango wa SADC ubinyujije mu munyamabanga mukuru wawo, watangaje ko uyu munsi ku wa kane biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cyo gucyura abasirikare ba SAMIDRC bari i Goma n’i Sake ndetse na Mubambilo bacyurwa.

Amashusho abyerekana, anagaragaza imodoka nyinshi za ma bisi ziri kwerekeza i Mubambilo n’i Sake kuja gufata aba basirikare.

Abasirikare bo mu muryango wa SADC, bagaragaje neza ko batsinzwe, ubwo umutwe wa M23 bari baraje kurwanya wafataga Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.

Nyuma y’uko Goma ifashwe n’umujyi wa bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri izi ntara zombi, SADC yari yarohereje izi ngabo hamwe n’iza Malawi cyo kimwe n’iza Tanzania, yahise itangira kuzicyura. Ubu hasigaye imbarwa.

Tags: BaigucyurwaGomaSANDF
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 11, 2025
0
Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23. Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Abibumbye ( UN) muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bintou Keita, ategerejwe mu mujyi...

Read moreDetails

Kivu y’Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa.

by Bruce Bahanda
June 11, 2025
0
Kivu y’Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa.

Kivu y'Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryashyizeho abayobozi b'intara ya Kivu y'Amajyepfo, guverineri na visi guverineri....

Read moreDetails

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

by Bruce Bahanda
June 11, 2025
0
Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y'amahoro. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zirigushyira imbaraga ku Rwanda, aho zirusaba kuvana ingabo zarwo k'u butaka...

Read moreDetails

RDC yagize icyo ivuga ku Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC.

by Bruce Bahanda
June 10, 2025
0
Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

RDC yagize icyo ivuga ku Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC. Abategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagaragaje impungenge zikomeye nyuma y'aho u Rwanda rwikuye mu muryango...

Read moreDetails

Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.

by Bruce Bahanda
June 10, 2025
0
Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.

Kajugujugu y'Ingabo z'u Burundi yafashwe n'inyeshyamba. Umutwe w'iterabwoba wa Al-Shabaab urwanya ubutegetsi bwo muri Somalia watangaje ko ari wo wateye igisasu gishwanyaguza kajugujugu y'igisirikare cy'u Burundi yo mu...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace.

Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?