Agezweho y’urugamba rukomeye hagati ya M23 n’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Aka kanya ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 bahanganiye mu marembo y’umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano iri guhuriza umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu marembo y’umujyi wa Goma yatangiye ku munsi w’ejo hashize aho uyu mutwe wambuye uruhande rwa Leta uduce twinshi two mu nkengero z’uyu mujyi.
Ni imirwano yakomeje no muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26/01/2025. Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko uyu mutwe wamaze gufata ikibuga cy’indege cya Goma.
Itangazo uyu mutwe washyize hanze nyuma y’aho wari umaze gufata icyo kibuga cy’indege, rivuga ko uyu mutwe ushinja ingabo za RDC gukoresha iki kibuga kwakira no gukwirakwiza intwaro mu buryo bunyujije n’amategeko.
Uyu mutwe wanasabye ingabo z’amahanga zirimo iza SADC, iz’u Burundi n’abacanshuro, guhagarika ibikorwa byose bakava ku butaka bwa RDC.
Mu minsi mike ishize uyu mutwe wigaruriye ibice byinshi bikikije uyu mujyi wa Goma, ari nako wakomeza kuwurekezamo.
Umujyi wa Goma bivugwa ko utuwe n’abantu barenga miliyoni 2. Uyu mutwe wa M23 wegereje kuwufata wose ushinja ihuriro ry’Ingabo za RDC kwica abasivile bawutuye no kubakorera ibindi bibi bibabaje, bityo ukavuga ko uje kubabohora.
Kimwecyo, iyi ntambara iri kubera mu marembo y’umujyi wa Goma yatumye Congo Kinshasa ifunga ambasade yayo iri i Kigali mu Rwanda, kubera ko iki gihugu gishinja ubutegetsi bwa perezida w’u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23, ibyo rutera utwatsi hubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iyi mirwano kandi yatumye inama ishyinzwe amahoro ku isi y’umuryango w’Abibumbye yimura inama yayo yagombaga kuzaba ku wa mbere iyishyira uyu munsi ku Cyumweru.
Ku mugoroba w’ahar’ejo minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Congo yatangaje ko icanye umubano n’u Rwanda ihamagaje abadiplomate bayo bose bariyo.
Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, kugeza magingo aya, urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’into akomeje kumvikanira mu mujyi wa Goma no mu marembo yawo.
Nyamara kandi iyi mirwano yaguyemo abasirikare benshi ba Afrika y’Epfo ndetse kandi ikomerekeramo n’aba MONUSCO, nk’uko abagize ayo matsinda babishyize mu matangazo.
M23 muri iryo tangazo yashyize hanze rivuga ko ikirere cyo hejuru y’umujyi wa Goma kuva ubu gifunze.
Hagataho, M23, uyu umujyi wa Goma ishobora kuwigarurira umwanya uwari wo wose. Gusa aka kanya imitwe yitwaje intwaro ifatanyije n’ingabo za Leta ya Kinshasa ziri gusahura imitungo y’abaturage, ndetse kandi ziri gukora ibindi bibi birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.