• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Ahamaze iminsi habera urugamba hari ibyahindutse hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.

minebwenews by minebwenews
January 17, 2025
in Religion
0
Ahamaze iminsi habera urugamba hari ibyahindutse hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.
121
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ahamaze iminsi habera urugamba hari ibyahindutse hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.

Habonetse agahenge mu bice byo muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahari hamaze iminsi havugwa imirwano hagati y’u mutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ariko M23 ikaba ikomeje kuja imbere.

Amakuru ava i Masisi yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/01/2025 avuga ko mu bice byose habonetse ituze bitandukanye n’indi minsi ishize kuko yo humvikanaga ibiturika byinshi impande zose.

Iri tuze ribonetse mu gihe ku wa kane w’ejo hashize hari hiriwe imirwano ikaze yahuzaga M23 n’ingabo za Congo zifashwa n’iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR ndetse na Bacanshuro barimo abaturutse i Burayi no muri Aziya.

Kimwecyo, aka gahenge nubwo kabonetse perezida wa sosiyete sivile y’i Masisi yatangaje ko buri ruhande ruri kugashakishamo imbaraga kugira ngo rw’ubure ibitero bundi bushya mu rwego rwo gushakisha kwagura ibice rugenzura.

Yagize ati: “Muri iki gitondo, harasa n’ahabonetse agahenge muri Masisi, ariko M23 abarwanyi bayo bakomeje kwigira imbere bagera muri Kami-Lwanguba, Mashaki, Kironge na Buserekere. Urebye basa n’abagiye kwigarurira igice kinini cya Buabo ari na ko bakomeza berecyeza Kilambo.”

Uyu muyobozi wa sosiyete sivile yakomeje avuga ko Wazalendo bo bari mu bice bya Luashi no mu bice bikikije agace ka Kohongole, ugana muri Kahanga na Kasura, mu gihe hari n’abandi barwanyi ba Wazalendo bari mu gace ka Buabo, ndetse ari na bo bakomeje guhunga M23.

Yanavuze ko Masisi centre n’ibindi bice byaho hafi bikiri mu maboko ya M23.

Tags: FardcMasisi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?