Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.
Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini cyane mu mateka y’iyi kipe. Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye yemeza ko Liverpool yamaze gutegura bid iri hagati ya £110 miliyoni na £150 miliyoni, kugira ngo yegukane uyu mukinnyi wakomeje kwigaragaza nk’umwe mu basatirizi beza mu Bwongereza kuva yagera muri Newcastle avuye muri Real Sociedad.
umutoza wa Liverpool, ari gushaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bari bafatiye runini ikipe. Isak, w’imyaka 25, amaze kwinjiza ibitego byinshi mu Premier League ndetse agaragaza umuvuduko n’ubuhanga byatuma aba igisubizo ku kibazo cy’ubusatirizi cya Liverpool.
Newcastle yo iracyafite kwihangana kuko idashaka kurekura umukinnyi w’ingenzi cyane mu mushinga wabo mushya, ariko amafaranga Liverpool itegura gushyira ku meza ashobora gutuma ibintu bihinduka. Ubuyobozi bwa Liverpool burifuza ko iyi transfer yarangira vuba kugira ngo Isak atangire season nshya ari kumwe n’ikipe, bityo abafana bitezweho kureba niba iyi saga izarangira neza mu minsi mike iri imbere.