Akabi ngo gasekwa nka keza, ibyagaragaye i Uvira ni agahomeramunwa.
Abasore ba Banyamulenge babiri bagaragaye i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo bacunze umutekano w’umukomonda umwe wo muri Wazalendo, ibyatumye bamwe mu Banyamulenge babibonye bifata ku munwa.
Ni uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 06/05/2025, mu mujyi wa Uvira habonetse abasore ba Banyamulenge babiri bari muri Wazalendo.
Aba babonye bavuze ko babasanze bari ku Mzalendo witwa Gashumba, uyu akaba asanzwe yiyita Jenerali muri iritainda rya Wazalendo.
Umutangabuhamya yagize ati: “Twahumiwe, kwa Jenerali Gashumba wo muri Wazalendo hari abasore ba Banyamulenge babiri. Twanabonye ba mwesikotinze(kumurindira umutekano) ubwo yari yerekeje mu mujyi rwagati wa Uvira.”
Nk’uko uyu mutanga buhamya yakomeje abivuga yasobanuye ko aba basore ba Banyamulenge babiri, umwe ni uwo mu muryango w’abasinga, undi akaba ari uwo mubahiga.
Byanavuzwe kandi ko aba basore bahoze mu mutwe wa Gumino uyobowe na Shyaka Nyamusaraba. Ariko ko babaga kwa Fureko usanzwe aba mu misozi ya Uvira mu Rurambo.
Umunyamulenge kuboneka muri Wazalendo ni nk’ikizira kubazi icyo bakoze mu Burasizuba bw’iki gihugu. Kuko mu myaka yavuba ndetse nakera, Wazalendo, usibye kuba barishe benshi mu Banyamulenge, kandi abo bishe bakarya inyama zabo. Babasamburiye n’imihana yabo, ubundi kandi babanyaga n’ibyabo kuko banayaze n’Inka zabo zirenga ibihumbi amagana.
Sibyo gusa kuko babakoreye n’andi marorerwa menshi, ashobora gutuma Umunyamulenge wese yirinda gukorana nabo.
Kuba rero hari abagaragaye muri iryotsinda rya Wazalendo byafashwe nkagahomeramunwa.
Kimweho, hari Abanyamulenge babasirikare bakiri mu ngabo za Leta, nubwo aba bakorana byahafi na Wazalendo, ariko hari hataragaragara umunyamulenge ugaragara muri aba barwanyi ba Wazalendo, noneho banagaraye bacunze umutekano wu mukomondo wo muri Wazalendo.
Igitangaje, n’uyu munsi ku wa kabiri hari Umugabo w’Umunyamulenge wo mu muryango w’Abasegege, Wazalendo banyaze amafaranga y’amanye-kongo angana ni 160000, ari mugaciro k’idorali ry’Amerika 54.6119.
Bakaba bayamunyagiye i Uvira mu gace kitwa Mulongwe.
Hagataho, umutekano wo muri iki gice cya Uvira ukomeje kugenda urushaho kuzamba, nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe ibice byinshi byo muri teritware ya Walungu ipakanye n’iyi ya Uvira.
Uyu mutwe gufata ibyo bice byafashe indi ntera kuva mu mpera z’ukwezi kwa kane, ndetse n’uyu munsi wafashe undi mujyi uherereye muri cheferi ya Luhwinja izwiho kuba wibitseho ubutunzi kamere, n’ibindi.