Akaga gakomeye gakomeje kuba ku ngabo z’u Burundi aho zihanganiye na m23 mu misozi.
Nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Kaziba yakomeje kwirukana ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo ingabo z’u Burundi, iza Congo, FDLR na Wazalendo mu misozi igana mu Rurambo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/03/2025, ni bwo ingabo ziyobowe na Maj.Gen. Sultan Makenga zafashe i Kaziba.
Igice cya Kaziba giherereye muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubwo uyu mutwe wari umaze gufata iki gice, ucyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Congo, wahise ukomeza kwirukana ririya huriro.
Minembwe Capital News yamenye ko kuri ubu abarwanyi b’uyu mutwe bari kurasira ziriya ngabo z’u Burundi, iza Congo, FDLR na Wazalendo mu misozi yitwa “Kaya.” Iyi misozi ikaba igabanya igice gituwe n’Abashi cya Kaziba, n’imisozi ya Rurambo ituwe n’Abanyamulenge.
Abaturiye ibyo bice bagize bati: “N’ubu turi kumva urusaku rw’imbunda. Hari kumvikana ibi bombe binini biri guturika. M23 yakomeje kwirukana ingabo z’u Burundi, iza Congo, FDLR na Wazalendo.”
Aya makuru anavuga ko m23 yamaze guhura na Twirwaneho, aho ubufatanye bw’iyi mitwe ibiri bugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Andi makuru avuga ko ingabo z’u Burundi zinutse i Gatobwe izindi zirimo FDLR na Wazalendo zituruka i Kogogo. Bikavugwa ko zishaka kugaba ibitero mu Rurambo mu rwego rwo kubuza m23 na Twirwaneho gukomeza kugana imbere, aho zitinya ko iyi mitwe igihe yoramuka ifashe Rurambo bizayorohera gufata i Ndondo ya Bijombo ndetse n’igice cyo mu Cyohagati, bityo gufata i Uvira iturutse mu misozi miremire nabyo ngo bikaba byayorohera.
Hagataho, ubwoba ni bwinshi ku baturiye mu Rurambo, ariko kandi kurundi ruhande bishimiye ko umutwe wa m23 ubageraho, kuko uyu mutwe ufatwa nk’umucyunguzi w’Abanyamulenge.