Akajagari kadasanzwe mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, ibintu bikomeje gufata indi ntera
Mu gihe muri Tanzania hari amatora y’umukuru w’igihugu, imyigaragambyo na yo iracya igiti, aho urubyiruko rwanenze uburyo yateguwe ndetse n’abo rwashakaga ko biyamamaza bakumiriwe.
Ku wa gatatu muri iki gihugu cya Tanzania habaye amatora, ariko asiga imyigaragambyo idasanzwe inatuma abantu bashyirirwaho amasaha yo kutava mu mazu, kandi na internet ikurwaho.
Ni imyigaragambyo kandi basabaga ko Samia Suluhu Hassan akurwa ku butegetsi bugafatwa n’igisirikare cy’iki gihugu.
Aya matora ntavugwaho rumwe n’abaturage bo muri iki gihugu, ni mu gihe bagaragaza ko ishyaka rya CCM, Chama Cha mapinduzi, rimaze imyaka 64 ku butegetsi rigomba kubuvaho.
Abari bazwi bafite izina bashoboraga gutsinda amatora bangiwe kwiyamamaza, abandi muri bo barafungwa hanyuma hasigara bake, abo abaturage bavuga ko ko ntacyo bohindura. Aho ni ho abaturage ba Tanzania bahera bavuga Hassan ahatanye wenyine muri aya matora.
Ubwo hategurwaga amatora no kwiyamamaza mu kwezi kwa kane tariki ya cyenda uyu mwaka, Tundu Lissu w’ishyaka rya CCM yatawe muri yombi kugeza magingo aya akaba akiri muri gereza, ashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu.
Uyu ni we abaturage benshi ba Tanzania babonaga ko yajegajeza ubutegetsi bwa perezida Samia Suluhu Hassan, kubera bashinja ingoma ye guhonyora uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.
Ku wa gatatu nyine, Samia Suluhu Hassan yagiye gutora, site yatoreyeho yasanze iriho abantu bake cyane. Byatumye ava gutora ahita ajya kuri televisiyo asaba abanyagihugu kwitabira amatora anababwira ko amatora ari kuba mu bwisanzure.
Kuva mu mwaka ushize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Samia Suluhu Hassan, bakomeje kugenda batabwa muri yombi, kuburirwa irengero n’ibindi.
Mu byumweru bibiri bishize, umuyobozi wungirije w’ishyaka rya Chadema, John H yashatse kujya gushyingura Raila Odinga umunyapolitiki wo muri Kenya uheruka kwitaba Imana, ariko ageze ku mupaka yamburwa ibyangombwa bye ndetse ahita atabwa muri yombi. Icyo gihe muri Tanzania na Kenya habaye imyigaragambyo basaba ko uyu mugabo yahita arekurwa vuba na bwangu.
Umusirikare ukora mu butasi bwa Tanzania, Captain Tasha aheruka gushyira hanze amashusho avuga ko igisirikare cya Tanzania kigomba guhita gifata ubutegetsi ndetse kigakora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa perezida Pombe Magufuli. Nyuma yaya mashusho, uyu musirikare yahise akurwa mu gisirikare cya Tanzania ndetse aburirwa irengero.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, imyigaragambyo yakomeje ikwirakwira mu gihugu cyose ariko abigaragambyaga bamanuraga ibintu ndetse batwika inyubako n’ibikorwa byamamazaga ishyaka rya CCM.
Ku manywa yo kuri uyu munsi, umuhanda ujya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dar es Salaam wafunzwe.
Ni nyuma y’aho Amerika iburiye abantu bayo bari muri Tanzania guhita bahunga. Ubundi kandi Abanyamahanga bahunze ku bwinshi bava muri iki gihugu.
Ni mu gihe kandi mu gace ka Dodoma aho ingoro y’inteko ishinga amategeko ikorera humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’ibyuka biryana mu maso. Bivugwa ko polisi yarimo ihangana n’urubyiruko rwashaka kuyinjiramo.
Kugeza ubu abakozi ba Leta ntibagiye mu tuzi, ahubwo basabwe gukorera mu mago yabo.
Hagataho aho amatora yashoboye kuba neza ni ku kirwa cya Zanzibar, binavugwa ko biteguye gutangaza uwatsinze amatora muri icyo gice.







