• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, January 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Akajagari kadasanzwe mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, ibintu bikomeje gufata indi ntera

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 30, 2025
in World News
0
Akajagari kadasanzwe mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, ibintu bikomeje gufata indi ntera
74
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Akajagari kadasanzwe mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, ibintu bikomeje gufata indi ntera

You might also like

Perezida Trump Yatangaje Ingamba Zikakaye Kuri Iran, Tehran Imusubiza mu Magambo Akomeye

Ingabo za Leta Zisubije Umurwa Mukuru Khartoum Nyuma y’Igihe Wari Warigaruriwe n’Inyeshyamba

Amerika Yagabye Igitero Cyagutse kuri ISIS muri Siriya, Gifatwa Nk’Ubutumwa Bukomeye ku Mutekano w’Isi

Mu gihe muri Tanzania hari amatora y’umukuru w’igihugu, imyigaragambyo na yo iracya igiti, aho urubyiruko rwanenze uburyo yateguwe ndetse n’abo rwashakaga ko biyamamaza bakumiriwe.

Ku wa gatatu muri iki gihugu cya Tanzania habaye amatora, ariko asiga imyigaragambyo idasanzwe inatuma abantu bashyirirwaho amasaha yo kutava mu mazu, kandi na internet ikurwaho.

Ni imyigaragambyo kandi basabaga ko Samia Suluhu Hassan akurwa ku butegetsi bugafatwa n’igisirikare cy’iki gihugu.

Aya matora ntavugwaho rumwe n’abaturage bo muri iki gihugu, ni mu gihe bagaragaza ko ishyaka rya CCM, Chama Cha mapinduzi, rimaze imyaka 64 ku butegetsi rigomba kubuvaho.

Abari bazwi bafite izina bashoboraga gutsinda amatora bangiwe kwiyamamaza, abandi muri bo barafungwa hanyuma hasigara bake, abo abaturage bavuga ko ko ntacyo bohindura. Aho ni ho abaturage ba Tanzania bahera bavuga Hassan ahatanye wenyine muri aya matora.

Ubwo hategurwaga amatora no kwiyamamaza mu kwezi kwa kane tariki ya cyenda uyu mwaka, Tundu Lissu w’ishyaka rya CCM yatawe muri yombi kugeza magingo aya akaba akiri muri gereza, ashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu.

Uyu ni we abaturage benshi ba Tanzania babonaga ko yajegajeza ubutegetsi bwa perezida Samia Suluhu Hassan, kubera bashinja ingoma ye guhonyora uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.

Ku wa gatatu nyine, Samia Suluhu Hassan yagiye gutora, site yatoreyeho yasanze iriho abantu bake cyane. Byatumye ava gutora ahita ajya kuri televisiyo asaba abanyagihugu kwitabira amatora anababwira ko amatora ari kuba mu bwisanzure.

Kuva mu mwaka ushize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Samia Suluhu Hassan, bakomeje kugenda batabwa muri yombi, kuburirwa irengero n’ibindi.

Mu byumweru bibiri bishize, umuyobozi wungirije w’ishyaka rya Chadema, John H yashatse kujya gushyingura Raila Odinga umunyapolitiki wo muri Kenya uheruka kwitaba Imana, ariko ageze ku mupaka yamburwa ibyangombwa bye ndetse ahita atabwa muri yombi. Icyo gihe muri Tanzania na Kenya habaye imyigaragambyo basaba ko uyu mugabo yahita arekurwa vuba na bwangu.

Umusirikare ukora mu butasi bwa Tanzania, Captain Tasha aheruka gushyira hanze amashusho avuga ko igisirikare cya Tanzania kigomba guhita gifata ubutegetsi ndetse kigakora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa perezida Pombe Magufuli. Nyuma yaya mashusho, uyu musirikare yahise akurwa mu gisirikare cya Tanzania ndetse aburirwa irengero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, imyigaragambyo yakomeje ikwirakwira mu gihugu cyose ariko abigaragambyaga bamanuraga ibintu ndetse batwika inyubako n’ibikorwa byamamazaga ishyaka rya CCM.

Ku manywa yo kuri uyu munsi, umuhanda ujya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dar es Salaam wafunzwe.

Ni nyuma y’aho Amerika iburiye abantu bayo bari muri Tanzania guhita bahunga. Ubundi kandi Abanyamahanga bahunze ku bwinshi bava muri iki gihugu.

Ni mu gihe kandi mu gace ka Dodoma aho ingoro y’inteko ishinga amategeko ikorera humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’ibyuka biryana mu maso. Bivugwa ko polisi yarimo ihangana n’urubyiruko rwashaka kuyinjiramo.

Kugeza ubu abakozi ba Leta ntibagiye mu tuzi, ahubwo basabwe gukorera mu mago yabo.

Hagataho aho amatora yashoboye kuba neza ni ku kirwa cya Zanzibar, binavugwa ko biteguye gutangaza uwatsinze amatora muri icyo gice.

Tags: AkajagariAmatoraCCMSamia Suluhu HassanTanzania
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Trump Yatangaje Ingamba Zikakaye Kuri Iran, Tehran Imusubiza mu Magambo Akomeye

by Bahanda Bruce
January 12, 2026
0
Perezida Trump Yatangaje Ingamba Zikakaye Kuri Iran, Tehran Imusubiza mu Magambo Akomeye

Perezida Trump Yatangaje Ingamba Zikakaye Kuri Iran, Tehran Imusubiza mu Magambo Akomeye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ubuyobozi ayoboye buri gusuzuma ingamba...

Read moreDetails

Ingabo za Leta Zisubije Umurwa Mukuru Khartoum Nyuma y’Igihe Wari Warigaruriwe n’Inyeshyamba

by Bahanda Bruce
January 12, 2026
0
Ingabo za Leta Zisubije Umurwa Mukuru Khartoum Nyuma y’Igihe Wari Warigaruriwe n’Inyeshyamba

Ingabo za Leta Zisubije Umurwa Mukuru Khartoum Nyuma y’Igihe Wari Warigaruriwe n’Inyeshyamba Guverinoma ya Repubulika ya Sudani yatangaje ko yongeye gusubira gukorera mu murwa mukuru w’igihugu, Khartoum, nyuma...

Read moreDetails

Amerika Yagabye Igitero Cyagutse kuri ISIS muri Siriya, Gifatwa Nk’Ubutumwa Bukomeye ku Mutekano w’Isi

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Amerika Yagabye Igitero Cyagutse kuri ISIS muri Siriya, Gifatwa Nk’Ubutumwa Bukomeye ku Mutekano w’Isi

Amerika Yagabye Igitero Cyagutse kuri ISIS muri Siriya, Gifatwa Nk’Ubutumwa Bukomeye ku Mutekano w’Isi Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije ibitero bikomeye kandi byagutse bigamije gusenya...

Read moreDetails

Ingabo zo mu Muryango wa BRICS Zatangije Imyitozo ya Gisirikare muri Afurika y’Epfo mu Gihe Isi Iri mu Mwuka Ukomeye wa Politiki

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Ingabo zo mu Muryango wa BRICS Zatangije Imyitozo ya Gisirikare muri Afurika y’Epfo mu Gihe Isi Iri mu Mwuka Ukomeye wa Politiki

Ingabo zo mu Muryango wa BRICS Zatangije Imyitozo ya Gisirikare muri Afurika y’Epfo mu Gihe Isi Iri mu Mwuka Ukomeye wa Politiki Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya...

Read moreDetails

Perezida Trump Yasobanuye Impamvu Amerika Ishaka Kwigarurira Greenland

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Ese Amerika Yashobora Gutsinda Intambara Iyirwana Yonyine? Amateka Arabivuga Mu Gihe Impaka ku Gusenya NATO Zikomeje

Perezida Trump Yasobanuye Impamvu Amerika Ishaka Kwigarurira Greenland Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza impamvu nyamukuru zituma ashaka ko igihugu cye cyagira ububasha...

Read moreDetails
Next Post
Inzara iravuza ubuhuha mu Burundi, aho imiryango imwe yagaragaje uburyo ihangayikishijwe na yo bikomeye

Inzara iravuza ubuhuha mu Burundi, aho imiryango imwe yagaragaje uburyo ihangayikishijwe na yo bikomeye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?