Akanama ka LONI gashinzwe Umutekano Karaterana mu Mwiherero aho Kiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC
Uyu munsi, abanyamuryango b’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano barateranira mu mwiherero wihariye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu. Iyo nama yateguwe mu buryo itagaragarira itangazamakuru, kandi irayoborwa n’umukuru w’aka kanama ka Loni gashinzwe Umutekano.
Aya makuru agaragaza ko iyi nama yateguwe ku busabe bw’u Bufaransa bwatangiye umushinga w’icyemezo gishya kijyanye n’umutekano muke muri RDC, ku bufatanye na Sierra Leone. Intego nyamukuru ni ugusesengura urugendo n’imishyikirano ihuriweho mu gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane ashingiye k’ubwicanyi bumaze imyaka myinshi mu ntara za Kivu zombi no muri Ituri.
Iyi nama yatumiwemo n’ibindi bihugu bitari ibinyamuryango waka kanama, hagamijwe kumva ibitekerezo byatanga umusanzu mu gushaka inzira y’amahoro arambye. Ibi bibaye mu gihe imiryango mpuzamahanga ikomeje guhangayikishwa n’imiterere y’umutekano muri ako karere, cyane cyane imirwano ikomeje kurushaho gukara hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.
Abakurikiranira hafi iyi nama biteze ko ibiyivamo bizafasha mu gutanga umurongo mushya wa dipolomasi, guteza imbere ingamba nshya zo guhangana n’ubwicanyi bukomeje kuhavugwa, kongera ubufasha ku baturage bugarijwe n’icuraburindi, ndetse no gushyigikira inzira z’ibiganiro bigamije kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo.





