Akandi gace kavuzwemo imirwano ikomeye muri Kivu y’Epfo.
Nyuma y’aho hagiye haba imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Congo n’umutwe wa AFC/M23 mu duce dutandukanye two muri teritware ya Walungu, Kabare na Kalehe mu cyumweru gishize n’icyo hirya, ariko ikanyuzamo igasa nihagaze, hari akandi gace ko muri Kabare kabereyemo ihangana rikomeye hagati yaziriya mpande zombi.
Ni imirwano amakuru agaragaza ko yabaye ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru tariki ya 13/07/2025, ndetse ko no muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere humvikanye ibintu biturika cyane.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga ni uko iyo mirwano yabereye i Kahunga, agace katari mu ntera ndende uvuye i Katana hafi n’ikibuga cy’indege cya Bukavu giherereye i Kavumu muri teritware ya Kabare.
Iyi mirwano ngo yumvikanyemo uguturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ariko nyamara uru ruhande rwa Leta ya Congo rugizwe n’ingabo za FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR na yo yashyizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakizwa n’amaguru.
Ku rundi ruhande, aya makuru anavuga ko uko guhangana ku mpande zombi byatumye haba uguhunga kudasanzwe ku baturage batuye hafi n’ahaberaga imirwano.
Abahungaga babaga bavuye i Katana, Cirehe n’i Kabushwa. Bakaba barimo bahungira mu bindi bice bitekanye nk’uko bivugwa.
Iri hangana rikaze ku mpande zombi, ryaje rikurikira indi mirwano yabaye mu mpera zakiriya cyumweru gishize, aho yo yabereye mu duce duherereye hafi na gace ka Nyangenzi werekeza mu misozi.
Nubwo uruhande rwa Leta arirwo rutangira kugaba ibi bitero kuri uyu mutwe wa AFC/M23 n’uwa Twirwaneho ntibibuza ko iyi mitwe yombi iruha isomo rikomeye kandi ikanakomeza kwagura ibirindiro byayo.
Hari amashusho yatangiye guhererekanywa ku mbugankoranyambaga mu ijoro ryo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, yagaragazaga imirambo myinshi n’imivu y’amaraso y’Ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo mu bice byabereyemo imirwano hariya hafi ni Nyangenzi.
Hagataho, kugeza ubu iri huriro rya AFC/M23 riracyagenzura turiya duce twaberagamo imirwano.
Imirwano ikomeje kubica bigacika mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati ya AFC/M23 na RDC.
Ibi biganiro kuri iyi nshuro byatangiye ku wa kane wakiriye cyumweru gishize, kugeza ubu biracyarimo. Impande zombi ziri kurebera hamwe icyafasha kugira ngo amahoro arambye agaruke mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.