Akavuyo katejwe na Wazalendo i Uvira kateje impagarara ku Banyamulenge.
Mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Wazalendo bakorera ubutegetsi bw’iki gihugu bahateje akavuyo, ni mu gihe umuryango wa Colonel Patrick Gisore uheruka kwitaba Imana azize impanuka y’indege wendaga kumushyingura.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel wo mu ngabo za RDC yatabarutase aguye mu mpanuka y’ indege yavaga i Lubutu imujana i Kisangani mu ntara ya Tshopo aho yari yategetswe kwitaba ubuyobozi bumukuriye. Ya ndege igonga igiti mu cyumweru gishize.
Rero, ku mushyingura byari kuba uyu munsi ku wa mbere tariki ya 25/08/2025, umuhango ukaba wari wateguriwe mu rusengero rwa CADAC ruherereye ku Kimanga mu mujyi wa Uvira.
Minembwe Capital News yamenye amakuru ko iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abanyamulenge benshi, kandi bavaga mu bice bitandukanye, kuko hari abari bavuye i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi, i Bujumbura mu Burundi no mu bindi bice bitandukanye byo muri Uvira.
Bamwe muri aba bahagaritswe bataragera aho byari kubera ku itorero rya CADEC.
Mu bahagaritswe barimo n’abana be abavandimwe n’inshuti zabo.
Ariko nyuma, FARDC yakoze iyo bwakabaga ngwibuze Wazalendo guteza ako kavuyo, birangira ibananiye, ndetse inababwira ko nta Munyarwanda ugomba gushyingurwa ku butaka bw’igihugu cyabo.
Ibi byaje gutuma benshi bahunga bamwe bahungira kuri Etat major y’ingabo za FARDC iri Uvira, abandi mu makaritye, n’ahandi.
Kubari bamaze kugera ku rusengero rwari kuberamo uyu muhango, na bo baje guterwa na Wazalendo, kugeza aho yabasahuye, kuko abenshi muri bo banyazwe amatelefone n’ amafaranga.
Sibyo gusa kuko hananyazwe n’imodoka y’uwitwa Rukatura n’ibindi byinshi ngo byanyazwe, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Icyakurikiyeho imodoka zavanye abantu i Bujumbura zimwe muri zo zabasubiranyeyo, usibye ko hari n’abantu bamwe muri aba Banyamulenge bafashwe barafungwa n’ubwo nyuma baje kongera bararekurwa, ariko kugeza ubu ibyo banyazwe birimo amatelefone, amafaranga n’imodoka ntibarabisubizwa.
Ubahamya twahawe bugira buti: “Ubu abari bafashwe bose muri Uvira bamaze kurekurwa, usibye ko ibyo banyanzwe na Wazalendo ntibiraboneka. Ariko turi kubwibwa ko abasubiye i Bujumbura bahitijwe muri documentation, ntituramenya ibyabo neza.”