Amacakubiri Arakomeje Mu Banyamulenge Bakorana na Kinshasa: Kongolo, Ganza Cédric na Mbayahaga Mu Ntambara y’Amagambo Ishobora Guhindura Isura y’Ibibera mu Burasirazuba bwa RDC
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe intambara n’ibibazo by’umutekano bikomeje gufata indi ntera mu bice bya Mwenga, Fizi na Uvira, amakimbirane hagati ya bamwe mu Banyamulenge bahisemo gukorana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arushaho gufata indi ntera. Ayo makimbirane agenda ahinduka intambara y’amagambo, gushinjanya no kurebana ay’ingwe, ibintu bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere bavuga ko bishobora kurushaho kongera amacakubiri mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru akomeje gukwirakwira mu bakurikiranira hafi iki kibazo agaragaza ko kutumvikana kutagishingiye gusa ku buryo bwo gushakira ibisubizo ikibazo cy’umutekano, ahubwo kwageze no ku birego by’ubugambanyi, gukorera inyungu za politiki, gukoresha nabi icyizere cy’abaturage no gushinjanya gukorana n’ubutegetsi mu buryo bunengwa n’abatari bake.
Mu mazina akunze kugarukwaho harimo Jacques Kongolo, umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi, Ganza Daniel Cédric ndetse na Pasiteri Isidore Mbayahaga w’umu Rurundi. Aba bose bagiye bagaragara mu bikorwa n’ibiganiro bifitanye isano n’ibibazo birebana n’inyungu zabo bwite, ariko kuri ubu umubano wabo uvugwaho kuba warazambye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, Charles Ntezumwami yayoboye itsinda ryari rigizwe nabarimo umurundi Pasiteri Isidore Mbayahaga, Ganza Daniel Cédric, Gakunzi Fred, Manyota Bosco, Ntagora Marcel na Rutikanga mu ruzinduko bagiriye mu Burundi, aho bahuye na Perezida Évariste Ndayishimiye.
Nyuma y’urwo ruzinduko, hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko Jacques Kongolo yahawe inshingano zo kuganiriza impunzi z’Abanyamulenge zicumbikiwe mu Burundi kugira ngo azigezeho ubutumwa bwa Leta ya Kinshasa.
Andi makuru avuga ko Kongolo yari kumwe na Général Gasita Innocent wa FARDC mu nama yabereye i Nyakabiga, aho bahuriye n’itsinda ry’izo mpunzi. Hari n’abavuze ko bamwe mu bitabiriye iyo nama bahawe amafaranga y’ubufasha bivugwa ko yaba yaraturutse ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Icyakora, ayo makuru nta rwego rwa Leta cyangwa urundi rwego rwigenga rwigeze ruyemeza.
Tariki ya 03/05/2026, Jacques Kongolo yasuye abaturage b’Abanyamulenge batuye mu Bibogobogo ari kumwe na William Amuli Yakutumba, umwe mu bayobozi ba Mai-Mai.
Abari hafi y’icyo gikorwa bavuga ko Kongolo yari yitwaje ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi busaba abaturage gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa. Hari kandi amakuru avuga ko abaturage baburiwe ku ngaruka zishobora kubageraho mu gihe batashyigikira ubutegetsi buriho.
Amakuru atandukanye agaragaza ko kutumvikana hagati ya Jacques Kongolo na Ganza Daniel Cédric kwafashe indi ntera mu kwezi kwa kabiri 2026.
Icyo gihe, Ganza Daniel Cédric yari ari gukorana na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu gutegura uruzinduko rwari rugamije guhura n’Abanyamulenge batuye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bivugwa ko Jacques Kongolo atigeze yinjizwa muri uwo mushinga, ibintu bivugwa ko byatumye umubano hagati y’impande zombi urushaho kuzamo igitotsi.
Mu ibaruwa Ganza Daniel Cédric yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko yatunguwe no kubona umushinga yari yarateguye ushinjwa kwangiza inyungu z’igihugu, nyamara ngo Jacques Kongolo yari yarawushyigikiye ndetse akanatanga amafaranga y’amadolari ya Amerika 1,000 yo kuwufasha.
Ganza yasabye Perezida Tshisekedi ko niba hari ibyo ashinjwa, byasuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, anasaba ko umutekano we wakwitabwaho.
Kutumvikana ntikwagarukiye hagati ya Kongolo na Ganza Daniel Cédric gusa.
Nyuma y’ifatwa rya Point Zero, Pasiteri Isidore Mbayahaga ukorera mu Burundi yagaragaye mu kiganiro kuri YouTube anenga bikomeye Jacques Kongolo.
Muri icyo kiganiro, yamushinje kutakigirira umumaro abaturage bakomokamo, anavuga ko ibikorwa bye bidatanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umutekano.
Mbayahaga yanavuze ko Jacques Kongolo yaba afitanye isano n’ikoreshwa rya drone za FARDC mu bitero bivugwa ko byagabwe mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Ibyo birego, kugeza ubu, nta rwego rwigenga cyangwa urwego rwa Leta rwigeze rubyemeza. Gusa byakomeje kongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.
Hari kandi amakuru avuga ko Jacques Kongolo yaba abona umubano wa Pasiteri Isidore Mbayahaga na Ganza Daniel Cédric nk’imwe mu mpamvu zatumye umwuka mubi urushaho gukara.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa RDC bavuga ko aya makimbirane agaragaza ukwiyongera kw’itandukaniro hagati ya bamwe mu Banyamulenge bahisemo gukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Aho guhurira ku murongo umwe, bamwe muri bo basigaye bashinjanya mu ruhame, ibintu bishobora kugira ingaruka ku buryo ibibazo bireba umuryango bakomokamo byakomeza gukurikiranwa.
Mu gihe imirwano ikomeje mu bice bya Fizi, Uvira na Mwenga, hari impungenge ko gukomeza umwuka mubi no kutumvikana hagati y’aba banyapolitiki n’abandi banyamuryango bakorana na Leta bishobora kurushaho kongera amacakubiri no guca intege ubushake bwo gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bw’abaturage.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)





