Amafoto Ateye Agahinda muri Kivu y’Epfo, y’Abasivili Bishwe n’Umutwe wa Wazalendo
Amafoto n’amashusho bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga byateye benshi agahinda kenshi n’impungenge zikomeye, nyuma y’amakuru akomeje kuvugwa ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko ayo makuru abitangaza, umutwe w’abitwaje intwaro wa Wazalendo, uyobowe n’uwiyita jenerali Foka Mike, urashinjwa kwica abasivili bo mu gace ka Nindja, by’umwihariko mu muhana wa Tshololo. Abo barwanyi barashe amasasu ku baturage batari bake, bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Nubwo umubare nyakuri w’abapfuye n’abakomeretse utaramenyekana ku mugaragaro, amashusho agaragaza imirambo myinshi irambaraye hasi, bigaragaza ubukana bw’ibyo byabaye. Aya mahano yateje umwuka mubi mu baturage, barangwa n’uburakari, ubwoba n’agahinda gakomeye.
Nyuma y’ayo mahano, abaturage batangaje ko babashije gufata umwe mu bagize uwo mutwe, bamushinja kugira uruhare mu byaha byakorewe abasivili. Ibyakurikiye icyo gikorwa byarushijeho kuzambya ishusho y’umutekano muri ako gace, bigaragaza ko hari abaturage batangiye gutakaza icyizere mu nzego zishinzwe kubarindira umutekano.
Foka Mike uvugwa muri iyi nkuru azwi ko yigeze kuba depite ku rwego rw’igihugu n’urw’intara, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Intara ushinzwe Umutekano w’Imbere. Aya mateka ye mu buyobozi atuma ibi birego bikomeje kumuvugwaho birushaho gukurura impaka n’impungenge ku ruhare rw’abanyapolitiki mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, humvikana abaturage bagaragaza ko batamwifuza mu gace kabo, bamwita “umwanzi w’amahoro,” ndetse bagasaba ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bihagarikwa burundu. Banahamagarira Leta ya Congo n’umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zikomeye zo kurinda abasivili no kugarura amahoro arambye muri aka karere kamaze igihe mu makuba.
Ibi byabaye byongeye kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo gikomeje kuba ingorabahizi ikomeye, isaba ibisubizo bifatika bya politiki n’iby’umutekano bishingiye ku kuri, ku butabera no ku nyungu z’abaturage bamaze igihe kinini babayeho mu bwigunge, ubwoba n’ihungabana.

no






