• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amagambo Akomeye Perezida Paul Kagame Yahamije ku Mubano wa RDC n’u Rwanda ‘Turifuza Amahoro, Ariko Ushaka Amahoro Yitegura n’Ibitari Yo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 12, 2025
in Regional Politics
0
Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari
65
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amagambo Akomeye Perezida Paul Kagame Yahamije ku Mubano wa RDC n’u Rwanda ‘Turifuza Amahoro, Ariko Ushaka Amahoro Yitegura n’Ibitari Yo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kugaragaza ko u Rwanda rushyize imbere amahoro mu bibazo rufitanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ariko kandi yibutsa ko “ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro.”

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Baturarwanda tariki ya 11/12/ 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame yasobanuye ko nubwo u Rwanda ruri mu nzira yo gushaka amahoro arambye, rufite inshingano yo kwitegura icyahungabanya ayo mahoro, cyane cyane mu gihe ibibazo byo muri RDC bikomeje kurenga imipaka.

Ati:
“Turifuza amahoro. Tuzayaharanira. Kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro.”

Yibukije ko iyi mvugo isanzwe izwi mu Kinyarwanda nka “ushaka amahoro ategura intambara,” ariko ashimangira ko icyo u Rwanda rushaka atari intambara ahubwo ari amahoro arambye n’umutekano usesuye.

Perezida Kagame yagarutse ku Masezerano ya Washington yasinywe ku tariki ya 04/12/2025 hagati y’u Rwanda na RDC, bafashijwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Ariko agaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ritagenda neza ahubwo ryikorezwa u Rwanda kurusha uko byagombye kugenda.

Ati:
“Abantu basinye amasezerano ni babiri, ariko umuzigo ugomba kwikorerwa n’umwe. … Biracyakomeza kuba urujya n’uruza. Iterabwoba n’ibihuha ngo u Rwanda ruzasibanganywa ntibigira umubare.”

Yavuze ko u Rwanda ruzi neza ko rufite umuzigo ukomeye kuri ibi bibazo ariko ko rutazemera kuwuremererwa nabi cyangwa ngo ruterwe inshingano zitari izarwo.

Perezida Kagame yanenze imyumvire avuga ko hari icyo bita kwishyira hejuru kw’ibihugu bishaka gutegeka u Rwanda ku buryo rukemura ibibazo, nyamara ruri igihugu cyigenga.

Yagize ati:
“Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu. Icyaremye u Rwanda ni cyo cyaremye isi yose. Ntabwo cyigeze kibwira abantu bamwe ngo muze kuturemera u Rwanda. Natwe turi abaremwe na cya kindi cyaremye isi yose.”

Perezida Kagame yagaragaje ko amasezerano atubahirizwa mu buryo bwuzuye atazigera aha umuti ibibazo byo mu karere, ahubwo bikaba byongera urugomo n’umutekano muke.

Ati:
“Iyo ukoze ibitari byo ntibikemura ikibazo. Ahubwo byongera ibindi bibazo ku byo utarakemura.”

Perezida Kagame yanavuze ko akenshi ahamagazwa umunsi n’ijoro n’abafatanyabikorwa batandukanye ku kibazo cya RDC, bikagaragaza ko iki kibazo kimaze kurenga imipaka y’ibihugu bihanganye.

“Ubu ntabwo nsinzira ku manywa… buri kanya barahamagara. Buri muntu azi ikibazo, ariko u Rwanda ni rwo rugomba kwikorera umuzigo.”

Ibi bikubiye mu ijambo rya Perezida Kagame byavuzwe mu gihe ibintu muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje gutera impungenge. Umutwe wa M23 uherutse gufata umujyi wa Uvira, uwa kabiri ukomeye nyuma ya Bukavu muri iyi ntara.

Gufatwa kwa Uvira kwakurikiwe no gusubira inyuma kw’Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zimwe zigahungira mu misozi ya FIZI, izindi zigahungira mu gihugu cy’Uburundi ubwacyo.

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi we yabwiye Inteko ya RDC ko n’ubwo amasezerano yasinywe, imirwano ikomeje kandi ko ngo M23 igifashwa n’u Rwanda, ibyo Kigali ikomeje guhakana.

Tags: KagameRdcU RwandaUmubano

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
Nyuma y’i fatwa rya Uvira, RDC Yakoze inama Idasanzwe, FARDC Yerekana Ingamba nshya mu Rugamba Ruhangayikishije Igihugu

Nyuma y'i fatwa rya Uvira, RDC Yakoze inama Idasanzwe, FARDC Yerekana Ingamba nshya mu Rugamba Ruhangayikishije Igihugu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?