• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amakuru arambuye ku masezerano u Rwanda na RDC byiteze gusinya.

minebwenews by minebwenews
September 25, 2024
in Regional Politics
1
Amakuru arambuye ku masezerano u Rwanda na RDC byiteze gusinya.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amakuru arambuye ku masezerano u Rwanda na RDC byiteze gusinya.

Umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço yatangaje ko aheruka guha umushinga u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo w’uko ibi bihugu byombi byemeza ko bisinya amasezerano y’amahoro.

Imyaka igiye kuba itatu, u Rwanda na RDC biri mu bibazo by’amakimbirane y’intambara, aho RDC ishinja Kigali guha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubu butegetsi bwa Kinshasa. Ibi Kigali yagiye ibitera utwatsi, hubwo igashinja iki gihugu kuba gikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.

Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza muri ibi bibazo by’u Rwanda na RDC, iby’umushinga w’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi yabigarutseho ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni mu gihe yagezaga ijambo ku nteko rusange ibaye ku nshuro ya 79 y’umuryango w’Abibumbye.

Yasobanuye ko mu rwego rwo gukemura aya makimbirane, impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC (Ingabo za FARDC na M23) zemeye gutanga agahenge bigizwemo uruhare n’ibiganiro by’i Luanda.

Yagize ati: “Mu rwego rwo gukomeza ibimaze kugerwaho, Angola yatanze icyifuzo cy’amasezerano y’amahoro, igiha Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda.”

Yunzemo kandi ko ibikubiye muri aya masezerano byasuzumwe n’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga bo muri ibyo bihugu uko ari bitatu, u Rwanda, Angola na RDC, hagamijwe kumvikana ku buryo hazaterana inama izasinyirwamo ayo masezerano y’amahoro. Yasoje avuga ko aya masezerano agomba kuzasiga u Rwanda na Congo Kinshasa bifite umubano mwiza.

               MCN.
Tags: AmasezeranoAngolaPerezida João LourençoRwandaY'amahoro

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?