Amakuru arambuye ku migambi ya Paul Rusesabagina ugambiriye guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bikubiye mu byo Paul Rusesabagina aheruka guha itangaza makuru mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko agiye gushinga ihuriro ry’umutwe wa politiki rigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.
Iki kiganiro cya Paul Rusesabagina cyitabiriwe n’abantu basanzwe banenga ubutegetsi bwa Kigali bari baturutse impande nyinshi zo mu bihugu by’u Burayi. Amakuru yatangajwe na BBC avuga ko iki kiganiro cyabereye muri imwe mu mahotel akomeye y’i Bruxelles mu Bubiligi.
Muri iki kiganiro Paul Rusesabagina yabwiye abari bacitabiriye ko uko bizagenda kose iri huriro yenda gushinga rizarwanya Guverinoma y’u Rwanda kandi ko rizakoresha inzira zose zibaho.
Yagize ati: “Njyewe, muzi ko bamfunze babanje kunshimuta, bakankorera iyica rubozo, baranyishe Imana irandokora, ubu rero n’iyo banca umutwe sinaroto naretse politiki kandi n’icyo gituma ubushobozi bwose bw’inzira y’ibiganiro, y’amatora , n’umuheto ni biba ngombwa, tuzabikoresha kandi mu minsi iri imbere turatangira platform (ihuriro) ryacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta izabandi bose.”
Mu mwaka w’ 2020, Paul Rusesabagina yavanywe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe we yari azi ko indege imujyana mu Burundi, ibyo we yise kumushimuta aza kwisanga i Kigali mu Rwanda agahita anafungwa.
Mu 2021 urukiko rwa mukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 25 nyuma y’uko rwari rwa muhamije ibyaha birimo gukora ibikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, ariko mu mwaka w’ 2023 ararekurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na perezida Paul Kagame agahita asubira muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari amaze kwiyemeza kureka politiki burundu.
Tubibutsa ko bwana Rusesabagina ari umugabo w’imyaka 70 y’amavuko.