Amakuru Ataravuzwe ku Mirwano Iheruka Kuba mu Bice bya Fizi: Haravugwa Igihombo Gikomeye ku Ngabo z’u Burundi
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu w’iki cyumweru, amakuru aturuka mu bice bya Fizi avuga ko habaye imirwano ikomeye mu gace ka Mukoko, gaherereye mu burasirazuba bwa santere ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ayo makuru avuga ko ingabo z’u Burundi zari mu rugendo rwo kuzamuka imisozi zerekeza mu gace ka Minembwe.
Nk’uko amakuru yatanzwe n’abakurikiranira hafi ibibera muri ako karere abivuga, izo ngabo zari zigamije kugaba ibitero bishya mu bice byo mu misozi ya Minembwe. Icyakora, ayo makuru avuga ko zahuye n’imirwano ikomeye n’abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bafatanyije na M23, ibintu bivugwa ko byateje igihombo gikomeye ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi.
Umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho, watanze ubuhamya bwe ku mazina atatangajwe kubera impamvu z’umutekano, yagize ati:
“Nta musirikare w’u Burundi warokotse mu bari baje kutugabaho ibitero muri Mukoko. Bari baje bashaka kongera kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge bo muri Minembwe, ariko basanze twiteguye. Bahuye n’ibyo batari biteze.”
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko MRDP-Twirwaneho yari ifite amakuru y’uko hari igitero cyarimo gitegurwa, bityo abarwanyi bayo bakaba bari bari maso mbere y’uko imirwano itangira.
Abakurikiranira hafi ibibera muri ako gace bavuga ko ibi bigaragaza ko imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi ya Fizi na Minembwe, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bifatwa nk’iby’ingenzi mu rwego rwa gisirikare.
Amakuru ava muri ako karere kandi avuga ko muri iki gihe Minembwe irimo umutekano, nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho na M23 bafashe ibice byinshi byo muri Minembwe, Mwenga na Fizi. Ayo makuru avuga ko abaturage b’Abanyamulenge bongeye gusubukura ibikorwa byabo bisanzwe, birimo gucururiza mu masoko no gukomeza indi mirimo ya buri munsi mu bwisanzure.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, ni bwo MRDP-Twirwaneho na M23 bivugwa ko birukanye ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR. Nk’uko ayo makuru abivuga, iryo huriro ryasubijwe inyuma mu bice birimo Minembwe, Mikenke, Rwitsankuku, Point Zero, Kwa Mulima, ndetse no mu tundi duce dutandukanye twa Minembwe.
Minembwe Capital News (MCN) izakomeza gukurikirana aya makuru no kuyageza ku basomyi bayo uko azagenda yemezwa n’andi makuru yigenga.
