• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amakuru aturuka muri centre ya Masisi aremeza uyigenzura hagati ya M23 na FARDC.

minebwenews by minebwenews
January 9, 2025
in Regional Politics
0
M23 yatangaje icyo iri bukore nyuma y’aho ifashe zone ya Masisi.
124
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amakuru aturuka muri centre ya Masisi aremeza uyigenzura hagati ya M23 na FARDC.

Umwe mu bayobozi wo mu mutwe wa m23 usanzwe ayoboye batayo yemeje ko umujyi munini wa teritware ya Masisi ugenzurwa n’ingabo z’uyu mutwe, kandi ko zidateze kuwuvamo.

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Ni amakuru uyu muyobozi utashatse ko amazina ye aja hanze kumpamvu z’uko atemerewe gutanga amakuru, ubwo yavuganaga na Minembwe.com ahagana isaha ya saa tanu z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 09/1/2025 yahamije ko centre ya Masisi igenzurwa n’ingabo zabo.

Mu byo yemeje yagize ati: “Masisi iracyari iyacu, kandi ntiduteze kuyirekura. Njye ndi muri Masisi ibindi wumva ku ruhande ni ibihuha.”

Nyamara ku rundi ruhande umudepite ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Alexis Bahunga, ahagana isaha z’umugoroba w’ahar’ejo tariki ya 08/01/2025 yatangaje ko ingabo z’igihugu cya RDC na Wazalendo bigaruriye iriya centre, ndetse ahamya ko zanigaruriye n’utundi duce tuyikikije turimo Mashaki.

Yagize ati: “Ndahamya ko centre ya Masisi FARDC na Wazalendo bayifashe, ndetse kandi bafashe na Localité Lushebere na Mashaki. Igisigaye ni uko Guverinoma yacu ikomeza gushigikira Wazalendo mu kubaha intwaro zikomeye kugira ngo bakomeze gutsinda umwanzi.”

Nubwo depite Alexis Bahunga yemeje aya makuru, ntacyo umuvugizi wa FARDC arayavugaho, ibyanatumye benshi mu Banye-Kongo bakurikiye ibyo yatangaje akoresheje urubuga rwa x, bamwamaganye bamusaba kujya yitonda kugira icyo atangaza mbere ya FARDC.

Karaken yagize ati: “Biratangaje kubona umudepite watowe n’abaturage ababesha. Ingabo z’igihugu ntacyo ziremeza, wewe ubikurahe? Nkaba ari wewe wayifashe!”

Uyu mudepite watangaje ibi, ni nawe kandi wari watangaje ku wa mbere w’iki Cyumweru ko Ngungu yigaruriwe n’ingabo z’igihugu nyuma y’uko amezi icyenda ashize igenzurwa n’umutwe wa M23.

Umurwanyi wo muri m23 wavuganaga na Minembwe.con, nyuma yokubona ibyatangajwe n’uriya mudepite yamusetse cyane, maze ashimangira ko centre ya Masisi igenzurwa nabo, aho yagize kandi ati: “Ndamusetse cyane, ndi muri Masisi centre. Kandi haratuje nta mirwano yahabereye kuva mu gitondo.”

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo abarwanyi ba M23 bigaruriye centre ya Masisi, nyuma y’imirwano ikaze hagati yabo n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Urugamba rwo gufata uriya mujyi w’ingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru, amakuru yatangajwe icyo gihe yavuga ko rutari rworoshye namba, ni mu gihe rwamaze iminsi ibiri, maze ku munsi wa gatatu M23 yirukana ingabo zo ku ruhande rwa Leta muri aka gace.

Tags: CentreM23Masisi

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
RDC: Ingabo z’u Burundi zikomeje gupfira mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.

RDC: Ingabo z'u Burundi zikomeje gupfira mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
  • LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?