Amakuru MCN Yamenye ku Ifungwa rya Ngarura Patrick Wafungiwe i Kinshasa
Minembwe Capital News (MCN)
Minembwe Capital News (MCN) yamenye amakuru y’ifatwa rya Ngarura Patrick, umwe mu Banyamulenge basanzwe bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’i Kinshasa. Amakuru aturuka ku bantu bari muri uwo murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agaragaza ko yafashwe ku wa Gatandatu w’ejo hashize n’inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru MCN yahawe n’abantu bari i Kinshasa agaragaza ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu nyakuri y’ifungwa rya Ngarura Patrick, ndetse n’aho afungiye hakaba hataramenyekana neza.
Gusa, andi makuru agera kuri MCN avuga ko ashobora kuba afungiye mu rwego rushinzwe iperereza, ruzwi nka DEMIAP.
MCN yamenye kandi ko ifatwa rye ryabaye nyuma y’ikiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yagaragaje ibibazo Abanyamulenge bo mu Minembwe bahura na byo, birimo kubuzwa uburenganzira bwo kunyura mu nzira zijya ku masoko.
Ibyo yagarutseho muri icyo kiganiro ni bimwe mu byavuzwe ko bishobora kuba bifitanye isano n’ifatwa rye. Icyakora, kugeza ubu nta rwego na rumwe rurashyira ahagaragara impamvu nyakuri y’ifungwa rye.
Ngarura Patrick ni umwe mu Banyamulenge bamaze igihe bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’i Kinshasa. Amakuru MCN ifite agaragaza ko yari amaze umwaka urenga atuye i Kinshasa, nyuma yo kuva i Kampala muri Uganda, aho yari yarahungiye intambara zimaze imyaka irenga icumi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ubuhamya bw’umuntu uri i Kinshasa
Umwe mu bantu bari i Kinshasa wahaye MCN amakuru ku ifungwa rya Ngarura Patrick yavuze ko yafashwe, ariko ko kugeza ubu aho afungiye n’impamvu y’ifatwa rye bitaramenyekana.
Yagize ati:
«“Ngarura arafunzwe, yafashwe ejo hashize. Ahafungiwe ntiharamenyekana, aracyari mu iperereza. Gusa ntituzi icyo azira.”»
Uyu muntu yongeyeho ko amakuru avuga ko hari ababonanye na Ngarura Patrick aho afungiwe adakwiye kwizerwa, kuko, nk’uko abivuga, nta muntu wemerewe kugera aho afungiye.
Minembwe Capital News (MCN)
