Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.
Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zafunguye imbunda rimwe barasa mu kirere, ari nta mirwano.
Bikubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri ibyo bice yahaye Minembwe Capital News, aho yagize ati: “Byatuburiye uburyo kandi binaduteye amashyaka, ingabo za FARDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bari kurasa gusa buzira gahunda.”
Yongeye ati: “Bamaze hafi isaha yose barasagura. Bararasa ariko nta we uri kubasubiza. Turi kugira gutya tukumva ngo turi, hashyira umwanya muto tukumva kandi ngo turi turi.”
Ahagana igihe cya saa sita za manywa zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/07/2025, nibwo ariya masasu yatangiye kumvikana.
Amakuru agaragaza neza ko bari kuyarasira ahitwa ku w’Ihene hafi no kwa Sabune mu Rugezi hagenzurwa na Twirwaneho na M23.
Bivugwa ko bari baje muri patrol, mu kugera hariya bakuraho self z’imbunda zabo batangira kurasa.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga nubwo habaye uku kurasa kudasanzwe, binatera icyikango ku basivili bari hafi aho, ariko Twirwaneho na M23 ntibashubije.
Iri rasagura rije rikurikira ibitero uru ruhande rwa Leta rwazindutse rugaba mu nkengero za centre ya Minembwe, kwa Sekaganda no ku Kivumu.
Ni bitero Twirwaneho na M23 basubije inyuma, nyuma y’uko habanje kuba ihangana rikomeye.
Kuri ubu umutekano wagarutse, ndetse kandi n’ibikorwa byongera gusubira muburyo nka mbere, ahanini muri centre ya Minembwe n’ahandi hafi aho.