Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yasabwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington DC, by’umwihariko igashyira imbaraga mu gusenya umutwe w’abajenosideri ba FDLR, ukomeje kugarukwaho nk’imwe mu nkingi nyamukuru zitera umutekano muke mu karere.
Ibi bije nyuma y’amezi atandatu RDC isinye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda, agamije kugarura ituze n’ubwizerane hagati y’ibihugu byombi. Nubwo hari intambwe zimwe zagaragaye mu mikoranire y’inzego za Leta bireba, raporo nshya igaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rigihura n’imbogamizi zikomeye, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.
Raporo y’ikigo Baromètre des Accords de Paix en Afrique, gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ku mugabane wa Afurika, ivuga ko mu mezi atandatu ashize habaye intambwe zifatika mu mikoranire y’inzego zimwe za Leta, ariko ko hakiri icyuho kinini mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ingenzi zo gusenya FDLR.
Nk’uko byatangajwe mu nyandiko yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 05/01/ 2026, gukomeza kw’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa AFC/M23, hiyongereyeho ubukererwe mu gushyira mu bikorwa ingingo zijyanye no gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe, bishobora guhungabanya icyizere n’ubwizerwe by’inzira y’amahoro yashyizweho.
Iyi raporo isaba Kinshasa “kwihutisha bidatinze ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bihuriweho bigamije guca intege no gusenya FDLR, mu bufatanye bwa hafi n’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Gukurikirana Amasezerano (JSCM).” Igaragaza ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba hagomba kwitabwaho by’umwihariko umutekano w’abasivili, hagakorwa nta kugenza gake kandi mu turere twose bireba.
Baromètre ishimangira kandi ko hakwiye gusuzumwa uruhare rwa MONUSCO muri gahunda yo gusenya FDLR, hibandwa cyane ku bice bibamo abarwanyi b’uyu mutwe ariko ubu bikaba bigenzurwa na AFC/M23. Iyi nzira ishingiye ku nshingano nshya za MONUSCO, zemerera ubutumwa bwayo gusenya imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta, by’umwihariko binyuze muri Brigade yayo ishinzwe gutabara aho rukomeye, ishobora gukora yonyine cyangwa ifatanyije n’ingabo za FARDC.
Raporo inibutsa ko RDC isanzwe ifite ubunararibonye muri ubu bufatanye, kuko mu mwaka wa 2015 yakoze ibikorwa bihuriweho na MONUSCO bigamije gusenya FDLR. Igaragaza ko kongera gukoresha ubu buryo byafasha gukuraho impamvu zitangwa n’impande zitandukanye mu gusobanura ubukererwe buriho.
Ku bw’iyi raporo, kwifashisha Brigade ya MONUSCO mu gusenya FDLR byatuma RDC ibura impamvu yo kwitwaza ko hari uduce itagenzura nk’intandaro y’ubukererwe, mu gihe u Rwanda na rwo rutakwitwaza gukomeza ingamba zarwo z’umutekano w’ubwirinzi igihe FDLR yaba yamaze gusenywa burundu.
Byongeye kandi, raporo isaba RDC gutanga ibimenyetso bisobanutse, byagenzuwe kandi byizewe, byemeza ko nta murwanyi wa FDLR winjijwe mu ngabo za FARDC. Ibi bigamije guhosha ibirego bikomeje kugarukwaho no kongera icyizere n’ubwizerane hagati y’impande zombi, mu rwego rwo kurinda ko inzira y’amahoro yasinyiwe i Washington yahungabana.






