• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 7, 2026
in Regional Politics
0
Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yasabwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington DC, by’umwihariko igashyira imbaraga mu gusenya umutwe w’abajenosideri ba FDLR, ukomeje kugarukwaho nk’imwe mu nkingi nyamukuru zitera umutekano muke mu karere.

Ibi bije nyuma y’amezi atandatu RDC isinye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda, agamije kugarura ituze n’ubwizerane hagati y’ibihugu byombi. Nubwo hari intambwe zimwe zagaragaye mu mikoranire y’inzego za Leta bireba, raporo nshya igaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rigihura n’imbogamizi zikomeye, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.

Raporo y’ikigo Baromètre des Accords de Paix en Afrique, gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ku mugabane wa Afurika, ivuga ko mu mezi atandatu ashize habaye intambwe zifatika mu mikoranire y’inzego zimwe za Leta, ariko ko hakiri icyuho kinini mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ingenzi zo gusenya FDLR.

Nk’uko byatangajwe mu nyandiko yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 05/01/ 2026, gukomeza kw’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa AFC/M23, hiyongereyeho ubukererwe mu gushyira mu bikorwa ingingo zijyanye no gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe, bishobora guhungabanya icyizere n’ubwizerwe by’inzira y’amahoro yashyizweho.

Iyi raporo isaba Kinshasa “kwihutisha bidatinze ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bihuriweho bigamije guca intege no gusenya FDLR, mu bufatanye bwa hafi n’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Gukurikirana Amasezerano (JSCM).” Igaragaza ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba hagomba kwitabwaho by’umwihariko umutekano w’abasivili, hagakorwa nta kugenza gake kandi mu turere twose bireba.

Baromètre ishimangira kandi ko hakwiye gusuzumwa uruhare rwa MONUSCO muri gahunda yo gusenya FDLR, hibandwa cyane ku bice bibamo abarwanyi b’uyu mutwe ariko ubu bikaba bigenzurwa na AFC/M23. Iyi nzira ishingiye ku nshingano nshya za MONUSCO, zemerera ubutumwa bwayo gusenya imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta, by’umwihariko binyuze muri Brigade yayo ishinzwe gutabara aho rukomeye, ishobora gukora yonyine cyangwa ifatanyije n’ingabo za FARDC.

Raporo inibutsa ko RDC isanzwe ifite ubunararibonye muri ubu bufatanye, kuko mu mwaka wa 2015 yakoze ibikorwa bihuriweho na MONUSCO bigamije gusenya FDLR. Igaragaza ko kongera gukoresha ubu buryo byafasha gukuraho impamvu zitangwa n’impande zitandukanye mu gusobanura ubukererwe buriho.

Ku bw’iyi raporo, kwifashisha Brigade ya MONUSCO mu gusenya FDLR byatuma RDC ibura impamvu yo kwitwaza ko hari uduce itagenzura nk’intandaro y’ubukererwe, mu gihe u Rwanda na rwo rutakwitwaza gukomeza ingamba zarwo z’umutekano w’ubwirinzi igihe FDLR yaba yamaze gusenywa burundu.

Byongeye kandi, raporo isaba RDC gutanga ibimenyetso bisobanutse, byagenzuwe kandi byizewe, byemeza ko nta murwanyi wa FDLR winjijwe mu ngabo za FARDC. Ibi bigamije guhosha ibirego bikomeje kugarukwaho no kongera icyizere n’ubwizerane hagati y’impande zombi, mu rwego rwo kurinda ko inzira y’amahoro yasinyiwe i Washington yahungabana.

Tags: AmazezeranoFDLRRdcWashington

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?