Amashusho Yaciye Ibintu i Uvira: Abaturage Bagaragaje Ibyishimo n’Icyizere gishya nyuma yo Kwakira AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
Umutuzo n’amarangamutima y’ibyishimo byiganje mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bazindukiye mu mihanda bagaragaza ku mugaragaro ko bishimiye ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16/12/2025, aho amashusho n’ubuhamya butandukanye byagaragaje imbaga y’abaturage bo mu moko atandukanye y’Abanyekongo bari mu mihanda nyamukuru y’uyu mujyi, bagaragaza ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza.
Mu bari bitabiriye harimo Abapfurero, Abanyamulenge, Abavila, Abashi, Ababembe, n’abandi baturage b’ingeri zitandukanye. Bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bw’inkomezi bugira buti: “AFC/M23/MRDP-Twirwaneho muhawe ikaze muri Uvira. Abaturage turabishimiye.”
Mu butumwa bwabo, aba baturage bagaragaje ko bumva batewe umutima wo kwiringira umutekano n’imiyoborere mishya, banenga Leta ya Kinshasa bayishinja kubatererana, kubahohotera no kutabaha umutekano n’uburenganzira bw’ibanze. Bamwe mu bavuze bagaragaje ko bari bamaze igihe kirekire babayeho mu bwoba, urugomo n’ubusahuzi, bakavuga ko bifuza impinduka zirambye.
Ibi byishimo by’abaturage bikurikiye ifatwa ry’umujyi wa Uvira ku wa 09/12/2025, aho ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryirukanye ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo FARDC, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR, hamwe n’ingabo z’u Burundi zari zihari.
Abasesenguzi bavuga ko aya mashusho agaragaza uko abaturage b’uyu mujyi bifuza amahoro arambye, umutekano uhamye n’imiyoborere ibaha ijambo. Ku ruhande rwabo, abaturage basaba ko amahanga yakomeza gukurikirana uko ibintu bihagaze mu burasirazuba bwa RDC, hagashyirwa imbere ibiganiro bya politiki, uburenganzira bwa muntu n’ubuzima bw’abasivili.
Ibyabereye i Uvira byongeye kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, kikaba gisaba ibisubizo birambye byubakiye ku bwumvikane, amahoro n’ubutabera.






