“Amateka Mashya mu Rugendo rw’Amahoro, Kinshasa na AFC/M23 Bagiye Guhurira i Genève mu Busuwisi”
Ibiganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hagati ya Leta ya Kinshasa n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), byitezwe kongera gusubukurwa. Ku nshuro ya mbere, bizabera ku mugabane w’u Burayi, mu gihugu cy’u Busuwisi, nk’uko amakuru yizewe abivuga. Biteganyijwe ko bizatangira ku wa Mbere tariki ya 13/04/2026, bikazakomereza kugeza ku wa Gatanu w’icyo cyumweru.
Ibi biganiro biri gutegurwa n’igihugu cya Qatar, ariko bikazabera mu Busuwisi, aho impande zombi zizahurira mu buryo butaziguye. Ibi bikurikiye ubushake bwo gukemura amakimbirane bwagaragaye mu biganiro byabereye muri Angola na Qatar, nubwo bitageze ku ntego zifuzwa.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko indege itagira abapilote (drone) y’ingabo za Leta yagabye igitero mu gace gatuwe ka Nyabiondo, muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi, nk’uko abivuga, bigaragaza ko imirwano igikomeje kuba imbogamizi ku bwumvikane.
Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence gikomeza kubitangaza, ibiganiro byari byitezwe gukomereza i Doha byahinduriwe icyerekezo bitewe n’umutekano muke mu burasirazuba bwo Hagati, maze hafatwa umwanzuro wo kubisubukurira i Genève mu Busuwisi. Ikigo Center on International Cooperation cya Kaminuza ya New York (Amerika) na cyo cyemeje ko ibyo biganiro bizatangira mu cyumweru gitaha.
Impande zombi zimaze kumvikana kuri bimwe mu bikubiye mu masezerano, birimo guhagarika imirwano n’agahenge. Icyakora, ibyo ntibirashyirwa mu bikorwa, kuko imirwano igikomeje mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo. AFC/M23, ifatanyije na MRDP-Twirwaneho, ishinja ingabo za Leta gukoresha indege mu bitero bigabwa ku baturage, cyane cyane mu bice bya Minembwe.
Kimwe mu bibazo bikomeye ku biganiro bizabera mu Busuwisi ni ingendo z’abahagarariye AFC/M23 bazabijyamo mu Burayi, kuko bamwe mu bayobozi b’iri huriro bambuwe cyangwa batemerewe guhabwa inyandiko z’inzira na Leta ya RDC. Icyakora, hari icyizere ko Qatar, nk’umuhuza, izatanga ubufasha mu korohereza izo ntumwa kugera mu Busuwisi.
Iyi izaba ari inshuro ya mbere abahagarariye AFC/M23 na Leta ya Kinshasa bahuriye mu buryo butaziguye ku mugabane w’u Burayi, nyuma y’ibiganiro byabereye muri Angola na Qatar bitageze ku bwumvikane burambye. Ibi biganiro bitegerejweho umusaruro mu gukemura intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, ikomeje guteza ibibazo by’ubuzima, ubuhunzi n’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.






