• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika: Donald Trump yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu.

minebwenews by minebwenews
November 6, 2024
in World News
0
Amerika: Donald Trump yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika: Donald Trump yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu.

You might also like

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaze kwizera intsinzi nyuma yo kwegukana Leta zisanzwe zizwi ko ari ingenzi zo muri iki gihugu cy’igihangange, muri izo harimo iya Pennsylvania, Georgia, North Carolina, Michigan, Arizona, Wisconsin n’izindi. Ibi biha visi perezida Harris Kamala amahirwe angana n’ubusa; mugihe yari gutsinda aya matora yari kuba abaye umugore wa mbere wari ugiye kuyobora iki gihugu, aho yari asanzwe ari na visi perezida wa Joe Biden.

Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko Leta zitatu gusa izirimo Pennsylvania, Georgia, North Carolina, zahesheje bwana Donald Trump, agera kuri 267 mu gihe hasabwa 270 ngo intsinzi iboneke. Kamala Harris we akaba yabonye agera 224.

Ibi byatumye bwana Donald Trump atangaza intsinzi, aho yashimye imbaga y’abakunzi be bari bakoraniye muri Leta ya Florida.

Yagize ati: “Ndifuza kubashimira cyane mwese; ibi ni agatangaza, hamwe n’ibihumbi by’inshuti zakoraniye hano!”

Bwana Donald ubwo yagezaga ku bantu be ijambo, yanijeje Abanyamerika kuzabarwanirira yivuye inyuma.

Ati: “Dukomeze amateka uyu mugoroba kubw’impamvu, twarenze ibizazane umuntu utumvaga ko byoshoboka, ariko iyi ni intsinzi ya politiki iguhugu cyacu kitigeze kugira. Ndifuza gushimira abaturage b’Amerika ku cyizere cyabo kidasanzwe cyo kuba nongeye gutorerwa kuba perezida wa 47, narabaye perezida wa 45! Kandi buri muturage nzamurwanirira, ndwanire imiryango yanyu, n’ahazaza hanyu. Buri munsi nzahora mbarwanirira n’imbaraga zanjye zose.”

Bamwe mu bategetsi bohirya no hino ku isi, n’imiryango mpuzamahanga batangiye kohereza Trump ubutumwa bwo ku mushimira.

Muri abo, barimo na bwana minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, aho yagize ati: “Ishimwe kuri perezida watowe Trump kubw’iyintsinzi yawe y’amateka mu matora. Niteguye gukorana nawe mu myaka iri imbere. Nk’abavandimwe bahafi.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nawe yahaye ubutumwa bwogushimira Donald Trump kuri iyi ntsinzi yamaze kubona.

Mu bandi bategetsi bamugeneye ubutumwa barimo perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko yiteguye gukorana nawe.

Kurundi ruhande, kuba Donald Trump yamaze kwizera intsinzi, ishyaka rye ry’Abarepubulikani ryegukanye ubwiganze ku myanya 100 y’abagize umutwe wa Sena, nubwo hataramenyekana ishyaka riza kugira ubwiganze ku mwanya w’abadepite.

Tags: AmerikaIntsinziTrump
Share31Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails
Next Post
Muri Nigeria haravugwa amakuru y’urupfu rw’umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Muri Nigeria haravugwa amakuru y'urupfu rw'umugaba mukuru w'ingabo z'iki gihugu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?