Amerika yahangayikishijwe n’ibibunda bya Pakistani.
Ni byatangajwe n’umujanama wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Finer, aho yavuze ko kuba Pakistani irimo gucura ibisasu byo mu bwoko bwa misile birasa kure bituma ibarwa nk’igihugu gihangayikishije.
Uyu mujyanama wungirije yabitangaje mu Cyumweru gishize, aho yanavuze ko Amerika yategetse ibihano bishya bishingiye kuri gahunda ya Pakistani yo gucura ibisasu bya misile birasa kure, igikorwa cya garagaje ukuzamba kw’umubano hagati y’ibihugu byombi kuva mu mwaka w’ 2021 ubwo Amerika yakuraga ingabo zayo muri Afuganistani.
Ariko minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Pakistani kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ibyavuzwe n’umukozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko gahunda ya Pakistani yo gukora ibisasu bya misile ishobora gushyira Amerika mu kaga, nta shingiro bifite.
Inavuga kandi ko bibabaje kuba Amerika yavuze ayo magambo yise adafite ishingiro, adashyira mu gaciro kandi adashingiye ku mateka.
Asobanura ko ikorwa ry’izi ntwaro za misile zirasa kure rigamije gusa gucunga umutekano n’ubusugire bwayo nk’igihugu mu karere biherereyemo, yongeraho ko nta gihugu na kimwe byagombye kubera imbogamizi.