• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC.

minebwenews by minebwenews
August 16, 2025
in World News
0
Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC.
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zamaganye kuba hatarabaye kubahiriza agahenge hagati y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’izo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ku ntambara bahanganyemo mu Burasirazuba bw’i gihugu.

Byamaganwe n’Umujyanama wa perezida Donald Trump kuri Afrika, Massade Boulos, aho munyandiko yashyize hanze yagize ati: “Amerika yamaganye ubugizi bwa nabi bwavuzwe mu Burasirazuba bwa RDC uyu munsi, inahamagarira impande zombi kubahiriza agahenge.”

Avuga ko hakenewe ubufatanye ndetse n’ubuyobozi bufite imbaraga kugira ngo bitume amasezerano y’amahoro y’ubahirizwa, yibutsa ko ubugizi bwa nabi budindiza gahunda z’amahoro n’iterambere.

Tariki ya 19/07/2025, Leta y’i Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 byashyize amahame abiganisha ku mahoro, bibifashijwemo n’ubuhuza bwa Qatar.

Ni amahame asaba impande zishyamiranye guhagarika imirwano burundu ndetse n’ubushotoranyi. Kandi buri ruhande rukaguma mu bice rugenzura.

Ariko nubwo aya mahame yashyizweho imirwano ntiyigeze ihagarara kuko yarakomeje haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru ku mpande zombi.

Buri ruhande rushinja urundi gutegura intambara. Mu cyumweru gishize AFC/M23 yavuze ko leta y’i Kinshasa iri kohereza abasirikare bayo mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo gutegura ibitero.

Na Leta na yo nuko ivuga ko AFC/M23 ko iri gutegura kugaba ibitero mu duce tugenzurwa n’ingabo zayo muri Uvira n’ahandi.

Tags: AFC/m23AgahengeBoulos MassadRdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?