Amerika Yashyizeho Amabwiriza Mashya Agena Uko Gutanga Visa Bizakorwa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (USCIS), yatangaje ko igikorwa cyo kwiyandikisha ku bashaka Visa y’akazi ya H-1B ku mwaka w’ingengo y’imari wa 2027 (FY 2027) kizatangira tariki ya 04/03/2026, kikazageza tariki ya 19/03/2026.
Iyi gahunda ya H-1B iha amahirwe abakoresha bo muri Amerika gukoresha abakozi b’abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye (specialty occupations), by’umwihariko mu nzego z’ikoranabuhanga, ubugeni n’ubumenyi buhanitse. Ku mwaka wa 2027, abakoresha batoranyijwe mu cyiciro cyo kwiyandikisha ni bo bazemererwa gutanga dosiye zisaba Visa ya H-1B, harimo n’abari mu cyiciro cy’abafite impamyabumenyi yo hejuru (advanced degree exemption).
USCIS yasobanuye ko igikorwa cyo kwiyandikisha kizakorerwa gusa kuri konti za interineti z’iki kigo. Abakoresha badafite konti barasabwa kubanza kuyifungura (organizational account). Abunganira mu by’amategeko (lawyers) bashobora kongeramo abakiriya babo igihe icyo ari cyo cyose, ariko gushyiramo amakuru y’abasaba no kwishyura amafaranga bisabwa bizatangira ku mugaragaro tariki ya 04/03/2026.
Buri kwiyandikisha kuzishyurwa amadorari 215 ($215) ku mukoresha kuri buri muntu wiyandikishije. Nyuma yo gusoza igihe cyo kwiyandikisha, USCIS izakora itoranywa (selection process), maze amatangazo y’abatoranyijwe atangazwe bitarenze tariki ya 31/03/2026, binyuze kuri konti za interineti z’abakoresha n’ababahagarariye.
Ku mwaka wa 2027, Ishami rya Leta rishinzwe Umutekano w’Igihugu (DHS) ryavuguruye uburyo itoranywa rikorerwamo, hagamijwe guha amahirwe angana abasaba bose ku giti cyabo (unique beneficiaries). Mu gihe umubare w’abiyandikishije urenze umubare wemewe (cap), itoranywa rizakorwa hashingiwe ku ijanisha (weighted selection). Niba umubare w’abiyandikishije utarenga cap, abasaba bose bujuje ibisabwa bazatoranywa.
USCIS kandi yagarutse ku itangazo rya Perezida ryo ku itariki ya 19/09/2025, ryiswe “Restriction on Entry of Certain Nonimmigrant Workers.” Yavuze ko iri tangazo ritahindura uburyo bwo kwiyandikisha kuri interineti, ariko hari abakoresha bashobora gusabwa kwishyura andi mafaranga y’inyongera ashobora kugera kuri $100,000 mbere yo gutanga dosiye ya Visa ya H-1B, bitewe n’uko bujuje ibisabwa.
USCIS yatangaje ko ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwiyandikisha no ku mategeko mashya bizashyirwa ahagaragara mbere y’uko igikorwa gitangira ku mugaragaro. Ibi bigamije gufasha abakoresha n’abanyamahanga bifuza Visa ya H-1B kwitegura neza no kwirinda amakosa ashobora kubabuza amahirwe.
Iyi gahunda nshya igaragaza ko Amerika ikomeje gukaza no kunoza imicungire ya Visa z’akazi, mu gihe igamije guhuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’amategeko agenga umutekano n’ubukungu bw’igihugu.






