Amerika yategetse RDC icyo igomba kwihutira gukora kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda ugaruke
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwibutsa ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR ari inkingi ya mwamba mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere, by’umwihariko mu mubano wayo n’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho n’umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ku wa 26/03/2026, mu nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Boulos yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, aho abarirwa muri za miliyoni bakomeje kuva mu byabo, bagahura n’ubuzima bubi mu nkambi, bakabura uburenganzira bw’ibanze n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Yagize ati: “Gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC biri mu by’ingenzi cyane kuri Perezida Donald Trump n’Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio. Ubuyobozi bwabo n’ubushake bwabo byafashije aka karere kuva mu bihe by’intambara n’ikorwa nabi rya dipolomasi, kagana ku cyerekezo gishya cy’amahoro n’iterambere.”
Boulos yagarutse ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC ku buyobozi bwa Amerika, ayita intambwe ikomeye igaragaza ubushake bw’impande zombi bwo kuva mu makimbirane, zigahitamo inzira y’ibiganiro, ubufatanye n’ituze rirambye.
Yongeyeho ko Amerika yiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda zose zigamije kugarura amahoro arambye, haba muri RDC ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Gusa yibukije ko gukemura amakimbirane afite amateka maremare nk’ayo mu Burasirazuba bwa RDC bisaba igihe, kwihangana n’ubushake bwa politiki buhamye.
Ati: “Ibi ntibizagerwaho mu ijoro rimwe. Bisaba ibiganiro bihoraho, ubufatanye bw’impande zose n’umuryango mpuzamahanga, ndetse n’ubushake bwo gushyira imbere inyungu z’abaturage.”
Boulos yasobanuye ko, uretse amasezerano yabereye i Washington, hari n’ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar, bihuza umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya RDC, bigamije gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo by’intambara.
Yavuze ko izi gahunda zombi zuzuzanya, kandi ko zishobora gutanga umusaruro ufatika mu gihe impande zose zigaragaje ubushake bwo kubahiriza ibyo ziyemeje.
Mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye, Boulos yagaragaje ko hari intambwe z’ingenzi zigomba guterwa n’impande zombi: u Rwanda rugakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi, na RDC igafata icyemezo gikomeye cyo gusenya burundu umutwe wa FDLR, by’umwihariko mu bice igenzura.
Ati: “Izi ni intambwe z’ingenzi mu gukemura impungenge z’umutekano zimaze igihe kirekire zitera kutizerana hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umutekano muke mu karere.”
FDLR ni umutwe witwaje intwaro ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umaze imyaka myinshi ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC, ukaba warakomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano mu karere.
Boulos yanagarutse ku gitero cya drone cyabaye mu rukerera rwa tariki ya 11/03/2026 mu gace ka Himbi mu Mujyi wa Goma, cyahitanye Karine Buisset, Umufaransa wakoreraga UNICEF, ndetse n’abandi basivili babiri.
Ihuriro AFC/M23 rigenzura Goma ryatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC, kigamije kwibasira abayobozi baryo barimo Corneille Nangaa na Gen Maj Sultani Makenga.
Iri huriro ryavuze kandi ko ingabo za RDC zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro byaryo no ku basivili, bimwe muri byo bikaba byahitanye Lt Col Willy Ngoma, wari umuvugizi waryo mu bya gisirikare.
Boulos yihanganishije u Bufaransa n’imiryango y’ababuze ababo, anasaba impande zose zirimo n’abakoresha ibigo byigenga by’umutekano, guhagarika ikoreshwa rya drone mu bice bituwe cyane no kwirinda gushyira abaturage mu kaga.
Ati: “Turasaba impande zose kugabanya ibikorwa bya gisirikare mu mijyi no kurinda abasivili, kuko ari bo bagira ingaruka zikomeye kurusha abandi.”
Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC afite imizi mu mateka maremare ajyanye n’intambara zakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro yakomeje gukorera muri aka karere, igafatanya n’ibindi bihugu cyangwa ikabirwanya.
Mu myaka irenga makumyabiri ishize, aka karere kakunze kurangwa n’intambara z’urudaca, ihindagurika ry’imitwe yitwaje intwaro, n’ihangana rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu, by’umwihariko ku mutungo kamere mwinshi uboneka muri RDC.
Nubwo hagiye habaho ibiganiro byinshi by’amahoro, birimo n’ibyabereye mu bihugu bitandukanye, ikibazo ntikirabonerwa umuti urambye, bigatuma ubuzima bw’abaturage bukomeza kuba bubi.
Nubwo hari imbogamizi zikiri nyinshi, ubutumwa bwa Amerika bugaragaza icyizere cy’uko ubufatanye mpuzamahanga, ibiganiro bya politiki n’ingamba zifatika zo guhashya imitwe yitwaje intwaro bishobora gutuma amahoro arambye agerwaho mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi bisaba ko impande zose zirebwa n’iki kibazo zirenga ku nyungu z’igihe gito, zigashyira imbere amahoro, umutekano n’iterambere by’abaturage bo mu karere.






