Amerika yongeye kugira icyo isaba u Rwanda na RDC gikanganye.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zongeye kotsa igitutu u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko imirwano yari yongeye gukara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Umutwe wa M23 umaze hafi ibyumweru bitatu urwanira muri za teritware ya Masisi, Walikale na Lubero mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni mirwano buri ruhande rushinja urwabo kuba nyiribayazana w’irishotorana ryongeye kubura mu gihe hari hamaze iminsi impande zombi ziri mu gahenge.
Ubundi aka gahenge kafatwaga nk’umusaruro w’ibiganiro bihuriza u Rwanda na RDC i Luanda muri Angola, ndetse n’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kuba iyi mirwano yarongeye kubura byatumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje yamagana umutwe wa M23 kuba wongeye kugira ibindi bice wigarurira.
Ati: “Kuba M23 ikomeje kwagura ubutaka igenzura mu Burasirazuba bwa RDC bigize kwica agahenge kaganiriweho mu biganiro by’i Luanda.”
Ikomeza igira iti: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirongera gusaba u Rwanda kuvana by’aka kanya ingabo zarwo muri RDC, na yo igahita ihagarika ubufasha kuri FDLR.”
Nubwo u Rwanda rushinjwa kohereza ingabo zarwo muri RDC ariko ntirubyemera, icyokora rwemera ko hari ingamba z’ubwirinzi rwafashe mu rwego rwo gukumira ko hari icyatuma muri RDC hava icyaruhungabanya.
Ibihugu byombi kandi bikomeje ibiganiro mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibiganiro biheruka ni ibyo impuguke mu iperereza ku mpande zombi ziheruka guhuriramo i Luanda, byasize zemeranyije kuri gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR burundu.
I nama izakurikiraho n’izahuza ba minisitiri b’ubanye n’amahanga tariki ya 16 muri uku kwezi turimo uyu mwaka.