• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Hamenyekanye ibyo perezida William Ruto wa Kenya yavuganye na Trump uheruka gutsinda amatora muri Amerika.

minebwenews by minebwenews
November 11, 2024
in World News
1
Hamenyekanye ibyo perezida William Ruto wa Kenya yavuganye na Trump uheruka gutsinda amatora muri Amerika.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye ibyo perezida William Ruto wa Kenya yavuganye na Trump uheruka gutsinda amatora muri Amerika.

Perezida wa Kenya William Ruto yavuganye na Donald Trump uheruka kongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baganira ku nzego iki gihugu cya Kenya na Amerika bashobora kwaguriramo ubufatanye.

Ikiganiro cyaba bayobozi bombi, cyabaye hakoreshejwe telephone ngendanwa.
Mu busanzwe Kenya ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, gusa aya masezerano perezida wa Kenya yayasinyanye na Joe Biden ahazaza hayo hasa n’ahari mu rungabangabo nyuma y’uko Trump atsinze amatora.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko perezida William Ruto yakoresheje urubuga rwe rwa x, avuga ko we na Trump baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, zirimo amahirwe y’ishoramari, umutekano ndetse n’imiyoborere myiza.

Yagize ati: “Nagiranye ikiganiro cyo kuri telefone na perezida watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump . Namushimiye ku kuba yaratorewe kuba perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Twaganiriye ubumwe ku ngingo zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byacu twembi, zirimo ishoramari, umutekano n’imiyoborere myiza.”

Ruto yunzemo ko we na Trump banaganiriye ku butumwa bwo kugarura amahoro muri Haiti Kenya yoherejemo abapolisi muri uyu mwaka.

Ubutegetsi bwa Biden mu minsi ishize bwemereye Kenya inkunga ya miliyari 38.5 z’Amashilingi ya Kenya, gusa kuri ubu hari impungenge z’uko ubutegetsi bushya bwa Amerika bushora kutayiha aya mashilingi.

Tags: DonaldTelefoneWilliam Ruto

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?