Angola Yasabye RDC Gutangiza Ibiganiro Bihuza Abanye-Congo, Inzira y’Amahoro Arambye mu Burasirazuba bw’Igihugu
Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, yasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gutangiza bidatinze ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo, ashimangira ko ari yo nzira irambye yo gukemura ibibazo by’umutekano n’ubwumvikane bikomeje kuyogoza iki gihugu.
Muntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri 2025, Perezida Lourenço yakiriye inshuro eshatu Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, aho bombi bagiranye ibiganiro byimbitse byagarutse ku mahirwe n’imbogamizi z’igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC. Ibyo biganiro byahurije ku mwanzuro ko ibiganiro bihuza Abanye-Congo, bishingiye ku bwumvikane n’ubwiyunge, ari byo byatanga umusingi ukomeye w’amahoro ahereye mu mizi.
Uyu mwanzuro wafashwe kandi nyuma y’uko Perezida Lourenço ateye utwatsi icyifuzo cya mugenzi we Tshisekedi cyamusabaga inkunga y’ingabo za Angola mu guhangana n’ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC. Angola yahisemo gushyira imbere inzira ya dipolomasi n’ibiganiro bya politiki aho kongera umwotsi w’intambara.
Mu ntangiriro z’u kwezi kwa mbere 2026, Perezida Lourenço yatangiye ibikorwa byo gutegura ibyo biganiro, ahamagara impande zitandukanye byitezwe ko zazabyitabira, zirimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, abayobozi b’amadini n’amatorero, ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile. Ibi byagaragaje ubushake bwa Angola bwo gushyira hamwe amajwi atandukanye mu gushakira igihugu umuti uhamye.
Tariki ya 23/01/2026, Perezida Lourenço yakiriye i Luanda abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Angola, abagezaho ishusho rusange y’ubuzima bw’igihugu cye, ibyo kimaze kugeraho mu mwaka ushize, ndetse n’uruhare Angola ikomeje kugira mu bikorwa byo kunga amahoro no guteza imbere umutekano mu karere.
Yashimangiye ko yishimira byimazeyo amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda na RDC byashyizeho umukono tariki ya 04/12/2025, avuga ko ayo masezerano atanga icyizere gishya cy’amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, asaba ko ashyigikirwa n’ingamba zifatika ku mpande zose.
Perezida Lourenço yanagaragaje ko agahenge kemerejwe i Doha muri Qatar hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 kagomba kubahirizwa nta buryarya, agaragaza ko ari intambwe ikomeye ishobora gutuma ibiganiro bya politiki bigerwaho mu mwuka mwiza. Yagize ati:
“Agahenge kemerejwe i Doha hagati ya Leta ya RDC na M23 kagomba kubahirizwa byimazeyo. Turasaba Leta ya RDC, sosiyete sivile n’izindi mpande bireba kwinjira mu biganiro bihuza Abanye-Congo nta gukererwa.”
Leta ya Angola kandi yagaragaje ko yifuza ko ihuriro AFC/M23 ryakwitabira ibiganiro bihuza Abanye-Congo. Gusa iri huriro ryasabye ibisobanuro birambuye kuri Perezida Lourenço ku buryo ibyo biganiro bitazatesha agaciro intambwe imaze guterwa mu biganiro bya Doha, ndetse n’uruhare Leta ya Qatar izakomeza kugira muri iyo gahunda y’amahoro.
Iyi myanzuro ya Angola igaragaza uruhare rukomeye rw’iki gihugu mu guhuza Abanye-Congo no gushakira RDC amahoro arambye, binyuze mu biganiro bya politiki byagutse, byubakiye ku bwumvikane, ubufatanye n’inyungu rusange z’akarere n’umugabane wa Afurika muri rusange.






